Imyenda ihisha inda yaguye

Yanditswe: 18-08-2015

Hari ubwo usanga umukobwa cyangwa umugore afite inda icubutse,kandi akabura imyenda yambara imubereye inahisha iyo nda iteye gutyo, ariko hari imyenda itandukaye wakwambara ikaba ikubereye kandi ntinagaragaze ko inda icubutse,ubaye ubangamiwe n’icyo kibazo.

Ushobora kwambara ijipo ikurekuye kandi isandaye buhoro,ikaba ifite amarinda atuma iba irekuye guhera mu nda aho yambarirwa ikaba isa n’ibyimbye kumanuka kugera aho igarukiye,kuko ishobora kuba ndende cyangwa ngufi bitewe n’icyo ukunda kwambara. Uyambara uyitebejemo icyo wambaye hejuru.

Wakwambara kandi ikanzu igufashe agace gato ko hejuru,maze ahagana hasi ikaba isandaye kandi barayihaye amarinda nayo atereye ahagana hejuru kuburyo inda yose isa n’iri hamwe hasandaye.

Nanone wakwambara ikanzu ikurekuye hose maze ugashyiraho agakandara gato ukakambarira ahagana hejuru y’aho inda itereye kugira ngo uyihe forme nziza .

Ubundi kandi wakwambara ipantaro y’icupa n’agashati gato kagufashe hejuru hagana mu mabere, maze hasi hako kakaba gataratse kuburyo gatwikira igice cy’inda gicubutse.

Ushobora nanone kudodesha nk’ijipo ngufi ya droite igufashe kandi iri kuri taye maze ikaba iteyeho akandi kantu gataratse nako gakoze nk’akajipo ariko kagufi cyane maze nayo ukayambara utebejemo icyo wambaye hejuru.

Uku niko umukobwa cyangwa umudamu ufite ikibazo cy’inda icubutse ndetse akabona bimubangamira,yajya yambara kandi akaba aberewe ndetse naya nda ntigaragare ko icubutse.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe