Imyenda yo kwambara kuwa mbere w’icyumweru

Yanditswe: 30-08-2015

Ubusanzwe iyo umuntu afite akazi kamusaba guhora ahinduranya imyenda buri munsi,biba byiza ko agira uko yambara mu minsi y’icyumweru kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu ndetse na weekend, ari nayo mpamvu uyu munsi tugiye kubereka imyenda umukobwa cyangwa umudamu aba akwiye kwambara kuwa mbere cyane cyane abakora akazi ko mu biro,kuko biba ari ngombwa kwambara neza kuri uwo munsi.

Umukobwa cyangwa umudamu,yakwambara costume y’ijipo ya droite iri kuri taye n’ikoti naryo ritoya rwose rimwegereye,cyane ko imyenda nk’iyi ijyanye n’ingano y’umuntu igezweho cyane muri iyi minsi.

Wakwambara kandi ijipo ya droite,iri kuri taye nayo igera nko mu mavi cyangwa munsi yayo gato,maze ugashyiraho ishati y’amaboko maremare,ukayitebeza.

Ushobora kandi kwambara ikanzu nziza ikwegereye iri kuri taye,ifite amaboko agera mu nkokora,maze ugashyiraho agakandara gato cyane,kuko nawo ni umwe mu myambaro igezweho cyane.

Nanone kandi wakwambara ipantaro ya pantacourt igufashe maze ugatebezamo ishati y’amaboko maremare nayo ikwegereye rwose,nabwo ukaba wambaye neza

Ubundi kandi ushobora no kwambara costume y’ipantaro n’ikoti bijyanye n’igihe ukurikije moderi ziba zigezweho cyane cyane izikoze nkuko iyi ikoze.

Ngiyi imyenda igezweho ku bakobwa n’abadamu,bashobora kwambara ku munsi wambere w’icyumweru cy’akazi kandi ukabona bambaye neza mu buryo bushoboka,ndetse ikaba ari n’imyambari yubahisha uyambaye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe