Imyenda yo kwambara ugiye ku rugendo rurerure

Yanditswe: 07-09-2015

Ubusanzwe habaho imyambarire y’umuntu bitewe naho agiye akagira imyenda ijyanye naho,ari nayo mpamvu uko umuntu yambara agiye isafari biba bigomba kuba byihariye cyane cyane ku bakobwa n’abagore,igihe agiye gukora urugendo rurerure rw’indege cyangwa imodoka,agiye mu butumwa cyangwa mu zindi gahunda.

Iyo ugiye isafari ushobora kwambara ipantaro ya kora n’umupira w’amaboko magufi cyane cyane iyo uziko ugiye ahantu hashyuha cyangwa ukaba uhagurutse mu gihe cy’ubushyuhe,maze ukambaraho n’inkweto zo hasi kandi zifunze.

Ushobora kandi kwambara ipantaro y’icupa maze ukashyiraho n’agapira gato ukarenzaho n’ikoti ,byose biri kuri taye,bigufashe maze ukambaraho inkweto zo hasi zifunze.

Nanone kandi ushobora kwambara ipantaro ya jeans n’umupira,maze ukarenzaho ikoti ,ukabyambarana n’inkweto za boot ariko zo hasi hanyuma ukambara n’ingofero

Iyo udakunda kwambara amapantaro kandi wakwambara ikanzu iri kuri taye ikwegereye,n’inkweto zitari ndende cyane maze ukarenzaho ikoti rirerire.


Ubundi nanone ushobora kwambara ipantaro ya jeans ugashyiraho agapira ubundi ukarenzaho ikoti rirerire rigera nko munsi y’amavi.

Iyi niyo myambarire y’umukobwa cyangwa umugore ugiye gukora urugendo rurerure bakunze kwita kujya isafari,rwaba urw’imodoka cyangwa indege.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe