Moderi z’amasarubeti agezweho

Yanditswe: 05-10-2015

Hashize iminsi itari mikeya abakobwa baharaye kwambara amasarubeti ya za moderi zitandukanye ariko noneho muri iyi minsi haragaragaza moderi z’amasarubeti zihariye kandi zikunze kwambarwa n’abakobwa bakiri bato b’urubyiruko,ukabona ari umwambaro ujyanye n’igihe.

Hari isarubeti irekuye uyambaye,hasi ifite rasitike kandi ijya kuba nk’injuruguti,maze hejuru ikaba ikoze nk’isengeri.

Ubundi kandi hari isaruberi usanga irekuye amaguru ariko hejuru ikaba ari goruje ndetse igice cyo hejuru cyose gifashe uyambaye.

Hari kandi isarubeti iba ikoze nk’ipantaro y’icupa hasi kandi ifashe uyambaye,maze hejuru ikaba naho imufashe kandi ifite amaboko agera mu nkokora.

Indi ni isarubeti ikoze nk’injurugutu yikabutura,maze ikaba ifashe uyambaye ariko bidakabije,maze ikaba ifite amaboko agera mu nkokora kandi ifite ingofero,kuburyo uyambaye ashobora gushyira ingofero mu mutwe cyangwa akayihorera bitewe n’uburyo ashaka kwambaramo.

Indi ni isarubeti usanga ikoze nk’isengeri hejuru maze hasi ikamanuka nk’ipantaro isanzwe kandi ikaba adahambiriye uyambaye

Izi nizo moderi z’amasarubeti usanga abakobwa benshi bakunze kwambara muri iyi minsi cyane cyane abakiri bato kandi ukabona ari imyambari ya gisirimu ijyanye n’igihe.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe