Amakanzu agezweho wakwambara wasohokanye n’umukunzi

Yanditswe: 07-10-2015

Muri iyi minsi hagezweho amakanzu magufi ku bakobwa,abenshi ugasanga bambaye iza droite ziri kuri taye kandi zibafashe ariko ukabona umukobwa uyambaye aberewe cyane ndetse yaba yasohokanye n’umukunzi we bikaba akarusho kuko aba akeye.

Hari ikanzu ya droite,iri kuri taye kandi ya mini igera mu mavi ikaba ifite amaboko magufi no mu ijosi hakoze muviringo,maze ikambaranwa n’inkwero ndende.

Ushobora kwambara ikanzu kandi nayo ya droite igera munsi y’amavi kandi igufasha cyane ariko mu ijosi hayo hakaba harangaye intugu ziri hanze kandi ifite amaboko magufi.

Indi ni ikanzu nayo ya droite,igera mu mavi kandi iri kuri taye y’umupira ikwegereye cyane ikaba nta maboko ifite kandi ifunganye mu ijosi nayo ukayambarana n’inkweto ndende ariko bidakabije.

Ushobora kwambara kandi ikanzu y’umupira nayo iri kuri taye ariko itari ngufi cyane ifite amaboko maremare,maze mu gatuza hakaba hakoze nka v.

Nanone wakwambara ikanzu y’umupira y’amaboko magufi nayo iri kuri taye ariko ijya kuba ndende kandi isatuye inyuma,maze ugashyiraho agakandara gatoya mu nda.

Aya niyo makanzu magufi kandi ari kuri taye,ushobora kwambara igihe usohokanye n’umukunzi wawe kandi ukabona ko wambaye umwenda muzima wiyubashye kandi ukubereye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe