Igisarubeti n’ikote mu gitenge

Yanditswe: 25-05-2014

Igitenge muri ino minsi kiza imbere mu myambarire ku isi hose, n’umwenda urimbika kandi uryoheye ijisho, woroshye kuwutunga no kuwufata neza. , kuko kenshi ntusaba ko ujyanwa mu ma mashini amesa cgyangwa ngo usabe kuwuhanagura. Ushobora kwambarwa ahantu hose, mu bintu byose, waba uri mu byishimo cyangwa mu babaro.

Umuntu wambaye uyu mwambaro , aba arimbye kandi yiyubashye, n’umwambaro wakwambarwa n’umuntu wese mugihe amabara y’igitenge ajyanye n’ibara ry’uruhu rwe. Wajyannwa ku kazi, mu bukwe ndetse no bindi birori bitandukanye. Wawujyana mu mihango y’ubukwe yo gusaba no gukwa .

Ubusanzwe igisarubeti (salopette) kigaragara nk’umwambaro wo kwambara mu rugo cyangwa gahunda zoroheje ariko iyo ushyizeho ikote bisa bihita bihindura isura ukaba umwambaro wiyubashye. icyo gihe rero uhita ushyiraho inkweto ndende ndetse na ga ceinture bikarushaho kugaragara neza.

Iyi moderi yahimbwe na Naleli Rugege, yerekanywe muri Kigali Fashion Show 2012

NB : Birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi kinyamakuru utabiherewe uruhushya n’ubuyobozi bwa agasaro.com. Twandikire kuri info@agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe