Amajipo abera abafite amaguru maremare n’ikibuno gito

Yanditswe: 26-10-2015

Hari amajipo abera abakobwa bafite amaguru maremare ariko ugasanga nta kibuno kigaragara bafite,ariko bayambara ukabona ntacyo bitwaye kandi ukabona n’uburebure bw’amaguru ye ntacyo bwangiza kuri we.

Umukobwa ufite amaguru maremare yambara ijipo ngufi ya mini igera mu mavi,kandi itaratse ukabona ntacyo bitwaye ,cyane cyane iyo amaguru ye ateye neza nta mpfundiko zikabije kandi atanananutse cyane.

Undi mukobwa kandi nawe ufite amaguru maremare yakwambara ijipo itaratse igera munsi y’impfundiko kuburyo uburebure bw’amaguru ye butagaragara.

Hari kandi uwambara ijipo ya droite iri kuri taye,maze ahagana hasi hayo hakaba hataratse ariko bidakabije,kandi nayo ikaba igera munsi y’impfundiko.

Nanone usanga undi yambaye ijipo ya droite nayo iri kuri taye kandi imufashe ndetse nta hantu na hamwe isatuye,ariko ikaba nayo igera munsi y’impfundiko.

Ijipo ya droite kandi iri kuri taye, ikaba inasatuye ku ruhande rumwe ahagana ku kuguru kandi ikaba ijya kuba ndende,nayo ibera abakobwa bafite amaguru maremare.

Aya niyo majipo usanga abera abakobwa bagira amaguru maremare kandi bakaba nta kibuno kinini bafite.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe