Amashati n’amakanzu by’amaboko manini bigezweho

Yanditswe: 29-10-2015

Hari amashati cyangwa imipira yitwa ibicurama usanga afite amaboko manini cyane cyangwa akaba nta n’amaboko afite,akaba akunze kwambarwa n’abantu banini ariko noneho muri iyi minsi hari ubundi bwoko bw’amashati aba adafite amaboko kandi afunganye mu ijosi kuburyo uyambaye wagira ngo ni nk’agatambaro yambaye mu bitugu gakoze nka muviringo.

Hari agashati kagufi k’ibara rimwe usanga gakoze nk’igicurama katagira amaboko kakaba gafunganye mu ijosi,kakaba gasatuye imbere mu gatuza kandi imbere harimo agasengeri,maze bakakambarana n’ipantaro y’itisi ya mampa.

Hari kandi agashati nako kaba gakoze nk’iyi yo hejuru ariko yo ikaba ifunganye hose,maze bakayambarana n’ijipo ya droite iri kuri taye,kandi igera munsi y’impfundiko.

Nanone kandi usanga undi yambaye agashati k’amabara nako gakoze nk’izi zo hejuru ariko kakaba gasumbana kuburyo imbere haba ari hagufi kurenza inyuma kandi bakayambarana n’ipantaro nayo ya mampa.

Hari nanone ikanzu ya droite usanga iri kuri taye ariko ikaba ifite amaboko manini cyane adafite aho ahuriye n’imiterere y’ikanzu kandi iyo kanzu nayo ikaba ifunganye mu ijosi ikoze nk’ariya mashati twavuze haruguru.

Iyi niyo myambarire y’amashati n’amakanzu bigezweho by’amaboko manini kandi bifunganye mu ijosi,ariko amashati yo akaba afite umwihariko w’uko usanga asabagiye nta maboko agaragara afite,kuburyo utitegereje ,wagira ngo ni agatambaro umuntu yambaye mu bitugu.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe