Imyenda wakwambara utwite inda ikiri ntoya

Yanditswe: 09-11-2015

Iyo umubyeyi atwite inda ikiri mu mezi make kandi akaba adashaka guhita yambara mariniyeri,ashobora kwambara imwe mu myenda igaragara mu mafoto tugiye kugarukaho mu nkuru kandi ukabona umubyeyi yambaye neza.

Umubyeyi utwite inda ikiri ntoya itaragaragara cyane yakwambara ijipo iri kuri taye maze akayambarana n’agashati kamurekuye.

Undi nawe utwite inda nto ashobora kwambara,ikanzu ngufi ya droite maze agashyiraho ishati ndende yayo imurekuye,isumba n’ikanzu.

Undi ashobora kwambara ipantaro ya kora,maze agashyiraho akaburuzi karekare karenga ku kibuno kandi katamufashe.

Ufite inda ntoya ariko itangiye kugaragara kandi akaba adashaka kuyigaragaraza ashobora kwambara ikanzu ngufi itaratse,igera mu mavi ariko ikaba itamwegereye kuva hasi kugera hejuru

Iyi niyo myambaro umugore utwite inda ikiri ntoya iri mu mezi make itaragaragra cyane,ashobora kwambara kandi akaba yambaye neza,imyenda yiyubahsye itamwabitse ubusa cyangwa ngo igaragaze inda ye cyane.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe