Uko wakuraho neza ubwoya bwo mu maso

Yanditswe: 28-05-2014

Akenshi iyo umugore afite ubwoya mu maso bamwe bashobora gukeka ko ari ubwanwa ariko ntaho buba buhuriye nubw’ umugabo kuko bwo bugaragara nk’ udusatsi duke kandi ugasanga aba bufite baba bafite ikibazo cy’uburyo yabukuraho.

Uburyo bwiza rero bwo gukuraho ubwo bwoya mu maso ni ubwitwa Waxing mu cyongereza cyangwa Epilation bukorwa mu buryo bimera nko komora ubwoya bitandukanye no ku bwogosha nkuko bikorwa ku bwanwa cyangwa ku misatsi.

Ubwo buryo bwa waxing busaba guhozaho mu gihe ubwo bwoya bwongeye kugaruka. Iyo umaze kubukuraho isura isa neza,ikagaragara neza,bikagabanya kwijima ku isura. Ni byiza kubukuriraho mu ma salon y’ubwiza yabugenewe.

Hari Abantu bajya bibwira ko iyo abwogoshe haza bwinshi kurushaho nyamara iyo ubwogoshe hagaruka nk’ubwo wari ufite gusa buba bworoshye kurushaho. Ikindi ni uko bugaruka nyuma y’igihe (icyumweru, ibyumweru 2 , ukwezi) bitewe n’imiterere ya buri muntu.
Hari rero n’abagira agasatsi kamwe gusa ku kananwa ariko badafite ubwoya bwinshi mu maso. Abo nabo ni byiza kukogosha dore ko hari abatinya kukogosha bibaza ko iyo bakogoshe hashobora kuza ubwanwa bwinshi nyamara ahubwo gashobora kutagaruka cyangwa se hakongera hakaza kamwe.

Byanditswe na Sandrine, Tel +250 783605232
Professional beauty therapist

NB : Birabujijwe kwandukura cyangwa gutangaza iyi nkuru mu kindi kinyamakuru utabiherewe uruhushya n’ubuyobozi bwa agasaro.com. Twandikire kuri info@agasaro.com

photo : internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe