Amajipo maremare abera abafite inda zitereye hasi

Yanditswe: 16-11-2015

Hari moderi z’amajipo maremare agezweho muri iyi minsi yambarwa n’abakobwa ndetse n’abadamu,ariko akabera cyane abantu bafite inda zigaragara mu myenda yose ko zitereye hasi cyane,baba abananutse ndetse n’ababyibushye.

Hari ijipo ndende igera ku birenge,ikaba ibonerana cyane ariko irimo duburire ngufi,maze ikambarwa itebejwemo agapira gato cyangwa isengeri ndetse bagashyiraho n’umukandara munini.iyi ibera abantu babyibushye bafite inda itereye hasi .

Hari kandi ijipo ndende nayo igera ku birenge ikaba ifite amabara menshi,kandi ikaba itaratse cyane igice cyo hasi,nayo ikambarwa itebejwemo agapira cyangwa gashati k’amaboko magufi.

Nanone usanga umukobwa cyangwa umudamu utabyibushye cyane ariko akaba nawe afite inda itereye hasi,yambara ijipo ndende igera ku birenge nayo itaratse,maze akayitebezamo agapira gato cyangwa agasengeri agashyiraho n’agakoti gato n’umukandara muto,ukabona yambaye neza.

Hari undi usanga yambaye ijipo ndende igera ku birenge ndetse isabagiye y’amabara menshi iteyeho n’umukandara wayo,maze akayambarana n’agapira nako katamufashe kani k’isengeri,ubundi akagatebeza .

Hari nanone ijipo iba ibonerana ariko ahagana hejuru ikoze nk’umupira ugarukiye hejuru y’amavi,maze hasi hakaba habonerana cyane ariko nayo ikaba ari ndende igera ku birenge,ubundi ikambaranwa n’agapira k’amaboko magufi.Iyi yo usanga ikunze kwambarwa n’abakobwa batabyibushye cyane ariko bafite inda zitereye hasi.

Aya niyo majipo agezweho cyane ku bakobwa n’abadamu muri iyi minsi,baba ababyibushye n’abananutse,bafite inda zigaragara mu myenda ko zitereye hasi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe