Imyenda y’amabara menshi igezweho n’uko wayijyanisha

Yanditswe: 18-11-2015

Muri iyi minsi usanga imyenda itandukanye ifite amabara menshi igezweho cyane ku bakobwa n’abadamu,ndetse bakagira n’uburyo bayijyanisha n’indi myambaro kuburyo niba yambaye umwenda w’amabara hasi ashaka undi yambara wo kujyanisha ufite ibara rimwe muri ayo.

Umukobwa ashobora kwambara ijipo itaratse y’umukara ifite amabara ameze nk’indabo,maze akayambarana n’agapira k’amaboko maremare kamufashe,ubundi agatwara n’agasakoshi gasa n’inkweto kandi bikaba bifite ibara risa n’iry’amwe mu mabara y’ijipo.

Undi ashobora kwambara ipantaro y’icupa y’amabara menshi maze ukayambarana n’ishati y’ibara rimwe risa na rimwe muyagize ipantaro.

Ushobora gusanga kandi umukobwa yambaye ijipo n’agashati bisa,byose bifite amabara mato,ubundi agatwara n’isakame ifite ibara risa n’agize iyo myenda yambaye,maze akambara n’inkweto z’ibara abonye ryose.

Nanone kandi umukobwa ashobora kwambara isarubeti y’icupa iri kuri taye y’amabara ubundi akambrara n’inkweto zifite ibara rimwe risa n’agize iyo sarubeti.

Umukobwa cyangwa umudamu kandi ashobora kwambara ishati y’amabara menshi avangavanze,ubundi akayambarana ijipo y’ibara rimwe rijyanye n’amwe mu mabara agize ishati,ubundi agatwara n’isakoshi y’irindi bara naryo risa n’amwe mu y’ishati.

Uku niko imyenda y’amabara menshi igezweho muri iyi minsi,usanga ijyanishwa n’indi myambaro y’ibara rimwe kandi ukabona uwambaye atyo aberewe.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe