Imimaro 5 y’igikakarubamba ku ruhu rwo mu maso

Yanditswe: 14-12-2015

Igikakarubamba ni icyatsi gikoreshwa cyane nk’umuti w’indarwa nyinshi zitandukanye zirimo n’iz’uruhu kandi kigakoreshwa ari umwimerere cyangwa cyanyujijwe mu nganda bakagikoramo amavuta yo kwisiga,niyo mpamvu tugiye kukugezaho uko gikoreshwa mu kita ku ruhu.

1.Igikakarubamba ushobora kugikoresha mask yo mu maso ku muntu ugira uruhu rwumagaye,ibiheri cyangwa inkovu.Ugafata amazi yacyo ukayisiga mu maso nyuma y’iminota 30 ukoga neza .

2.Iyo urwaye ibiheri byo mu maso kandi amavuta yose akoze mu gikakarubamba aba ashobora kubivura bigakira burundu.

3.Uruhu rugira ibinure byinshi ugasanga ruhora ruyaga narwo rukorerwa mask y’ubuki buvanze n’amazi y’igikakarubamba ukabikaraba nyuma y’iminota 20.

4.Ikikakarubamba kandi kivura amabara yose ashobora kuza ku ruhu ndetse kivura n’ibisekera,iyo usigaho amzi yacyo buri munsi.

5.Iminwa yumagara nayo usigaho amazi y’igikakarubamba ikajya ihora ihehereye,kubera uburyo kirura ariko bisaba ko ukivanga n’ubuki kugira ngo kitakururuira kandi byaba byiza ukisiga nijoro.

Iyi niyo mimaro y’igikakarubamba ku ruhu rwo mu maso kandi kikaba ari umuti ukomeye mu kuvura indwara zose zibasira uruhu haba kugikoresha ari umwimerere no kwisiga amavuta gikozemo.

Source’livestrong

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe