Amakanzu ya mini ataratse y’ibirori n’aho wayasanga

Yanditswe: 23-12-2015

Muri iyi minsi imyenda itaratse kandi migufi,igezweho cyane ku bakobwa n’abadamu ari nayo mpamvu twaghisemo kubashakira aho mwasanga amakanzu magufi ataratse nkuko akunzwe na benshi kandi tubahitiramo ay’ibirori wakwambara no muri iyi minsi mikuru isoza umwaka,dore ko aya makanzu ari bwoko bwa mbere aturuka mu gihugu cya Turikiya.

Uyakeneye wahamagara kuri izi nimero 0788440379 /0728440379 ukagabanyirizwa ibiciro kugera ku 10%,igihe ubabwiye ko uharangiwe na agasaro.com.

Hari ikanzu ngufi igera mu mavi kandi itaratse ifite utuboko tugufi kandi ikaba ifunganye mu ijosi

Indi ni ikanzu nayo ngufi rwose igarukiye hejuru y’amavi gato,ikaba nta maboko ifite kandi nayo ifite ukuntu ifunganye mu ijosi ryayo.

Hari kandi indi kanzu itaratse cyane ikaba nayo ifite utuboko tugufi cyane tugarukiye ku ntugu,nayo mu ijosi hayo hakaba ari hato.

Indi ni ikanzu isumbana imbere n’inyuma ifite igice cy’inyuma kirekire naho imbere hayo ari hagufi hagarukiye heuru y’amavi gatoya.

Aya makanzu yose aba afite igice cyo hejuru cyegereye cyane uyamabaye naho hasi akaba ataratse ukabona ari umwenda mwiza kandi wiyubashye.

Uyakeneye wayasanga mu iduka ry’imyenda ryitwa’’ Waouh Fashion Shop’’ riherereye mu mujyi ku muhanda uva kwa Rubangura iruhande rwa Station Kobil,cyangwa ugahamagara iyi nimero 0788440379 /0728440379 kandi ku muntu uharangiwe na agasaro.com agabanyirizwa ibiciro kugeza ku 10 % by’igiciro cy’umwenda gisanzwe.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe