Ibiribwa bifasha ku mihango ibabaza

Yanditswe: 09-02-2016

Imihango ibabaza ni ikibazo gihangayikisha abagore n’abakobwa kandi na none ugasanga atari byiza ko wahora ufata ibinini bigabanya ububabare buri kwezi. Mu gihe rero ufite imihango ibabaza gerageza kurya ibi biribwa bikurikira bijye byiganza mu mafunguro yawe ya buri munsi.

Kurya shokora y’umwimerere : Shokora y’umwimerere itavangiyemo ibintu byinshi ku buryo byibura iba igizwe na 70% bya cocoa ifasha mu gutuma imihango yawe igenda neza igihe iri gusohoka bikakurinda ububabare.

Avoka : avoka nayo iri mu biribwa bifasha kugabanya uburibwe bw’imihango kandi iroroshye kuboneka. Ushobora kuyirya yonyine, mu mugati, muri salade n’ubundi buryo bwose washobora kuyiryamo ariko ukirinda kurenza igisate kimwe ku ifunguro.

Sereli : Imboga za sereli abenshi bazikoresha nk’ibirungo bagakoresha duke cyane ariko burya wazikoresha nk’imboga ugateka nyinshi ukarya uzifata kuri buri funguro ryawe rya buri munsi birinda kugira imihango ibabazanya.

Imbuto z’ibihaza( inzuzi) : Inzuzi nazo ni imbuto zigira umumaro ku buzima bwa muntu zikaba zifasha no ku mihango ibabaza. Ushobora kuzirya uzikaranze zonyine, kuzikoramo ifu ukayitekamo isosi, cyangwa se mu gikoma n’ahandi. Ushobora no gufata izumye ukazinyanyagiza ku biryo hejuru.

Inanasi : inanasi yaba kuyirya nk’urubuto cyangwa se ukanywa umutobe wayo birafasha nabyo mu kwirinda imihango ibabaza.

Imineke : Imineke nayo ni imbuto nziza zifitiye umubiri wacu akamaro zikaba zinafasha ku mihango iryana.

Amazi : Amazi nayo ni ingirakamaro ku buzima bw’umuntu kandi nayo atuma imihango igenda neza ntikubabaze.

Ibi ni bimwe mu biribwa n’ibinyobwa byagufasha gukira imihango ibabaza, ukaba wabyifashisha aho gukoresha imiti igabanya uburibwe ya buri kwezi.

Source : gurl.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe