Moderi z’amajipo agezweho adubuye

Yanditswe: 15-02-2016

Hari moderi z’amajipo y’abakobwa agezweho muri iyi minsi ku bakobwa,usanga adoze ku buryo agaragara nk’adubuye afite igitambaro cy’imbere ndetse n’ikindi kirengejeho inyuma kandi bifite uburyo bisumbana,maze ijipo ikaba nziza cyane,kuburyo nawe iyo moderi wahita uyikunda ukaba wayidodesha.

Hari ijipo iba ikoze nka droite ikaba igera mu mavi,maze inyuma ikaba ifite ikindi gice giteyeho inyuma kandi kirengaho gato cyane kuri cya kindi cy’imbere,ndetse ikaba iteyeho imifuka ibiri.

Indi ni ijpo nayo iba idubuye maze igice cy’inyuma kikaba gisumba icy’imbere ariko bidakabije kandi uruhande rumwe rusumba urundi,nayo ikaba ifite imifuka.

Hari indi jipo nayo ngufi igera mu mavi ikaba nayo idubuye nk’izi twavuze haruguru,maze ikaba isatuye imbere kandi nayo ifite imifuka ibiri.

Hari nanone ijipo nziza cyane ngufi ya mini,igera mu ntege ariko igice cy’imbere kikaba ari kigufi cyane kigera hejuru y’amavi naho icy’inyuma kigera mu ntege,nayo ifite imifuka.

Aya niyo majipo meza ya moderi zigezweho nawe wadodesha akaba adubuye,igice cy’imbere kitareshya n’icy’inyuma kandi zikaba zifite imifuka,ndetse zikambarwa zitebeje kubera uburyo mu nda hazo haba hakoze.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe