Amasarubeti arekuye abera abafite amaguru maremare

Yanditswe: 16-02-2016

Hari amasarubeti aba akoze nk’amapantaro arekuye hasi,usanga abera abantu bafite amaguru maremare kandi matoi atabyibushye kurenza ko bakwambara abafashe cyane,dore ko amasarubeti ari imyenda ikunzwe kwambarwa n’abakobwa muri iyi minsi.

Hari isarubeti ndende y’amaboko agera mu nkokora kandi yegereye uyambaye igice cyo hejuru ,ndetse no mu mataye naho hasi, ikaba irekuye nk’ipantaro y’itisi irekuye uyambaye,ibera cyane umukobwa ufite amaguru maremare ananutse.

Umukobwa ufite iyo miterere kandi aberwa n’isarubeti nayo iba ijya kuba nk’iyi yo hejuru ariko yo ikaba nta maboko afite,kandi ifunganye mu ijosi ikaba nayo ifashe uyambaye igice cyo hejuru maze hasi ikaba irekuyekandi nayo ari ndende.

Indi ni isarubeti ifite igitambaro cy’icy’umupira,ikaba ifite amaboko maremare,hasi ikaba ikozenk’ipantaro isanzwe kandi nayo ikaba yegereye uyambaye ndetse agashyiraho n’umukandara kugira ngo igaragare neza,ijye kuri taye.

Umukobwa ufite amaguru maremare kandi ananutse nanone aberwa n’isarubeti idoze ku buryo nta maboko ifite kandi ikaba ifunganye mu ijosi,maze hasi ikaba ifite amaguru manini arekuyecyane kuburyo yegeranije amaguru wabona ari nk’ikanzu,ariko iyo sarubeti igomba kuba ifite igitambaro cyorohereye.

Aya niyo masarubeti abera cyane umukobwa ufite amaguru maremare kandi ananutse,kurenza ko yakwambara isarubeti imuhambiriye cyane igice cyo hasi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe