Imyambarire igezweho yitwa Agbada y’abadamu n’abakobwa

Yanditswe: 23-02-2016

Hari imyambarire igezweho ku bakobwa n’abadamu yitwa ‘’Agbada style’’ ikunze kwambarwa n’abo mu gihugu cya Nigeria no mu bice bimwe by’igihugu cya Benin ari naho yakomotse,ariko kuri ubu ikaba igenda ikwirakwira mu bihugu byose cyane cyane ibyo muri afurika harimo n’u Rwanda,ari nayo tugiye kugarukaho uyu munsi ngo turebe ibigezweho kuri iyi style muri iyi minsi.

Ku bakobwa n’abadamu bakiri bato bakunda iyi style ya Agbada,hagezweho kwambara ishati ndende irenga ku kibuno ndese isumbana, ifite igice cy’inyuma gisumba icy’imbere,kandi irekuye uyambaye ndetse ifite amaboko agera mu nkokora,maze ikambaranwa n’ipantaro iringaniye ifite rasitike hasi cyzngwa ikoze nk’injurugutu.

Iyi style kandi ya Agbada ikundwa n’abakobwa bakiri bato,ugasanga nk’umukobwa yambaye ishati nini kandi ndende igera mu ntege imurekuye imeze nk’ikanzu,ifite n’amaboko manini ameze nk’ay’ibubu kandi magufi,maze akayambara yonyine.

Umukobwa cyangwa umudamu ukiri muto kandi nawe yakawambara ishati nini imurekuye,nayo imeze nk’ibubu,ikaba igera mu ntege maze akayambarana n’ipantaro y’icupa imufashe cyane.

Nanone kandi usanga hari uwambaye ishati nini cyane imeze nk’ibubu y’abadamu banini,nayo igera munsi y’ikibuno,akayambarana n’ipantaro bisa ariko yo itamurekuye cyane.

Hari kandi uwo usanga akunda iyi style,akambara ishati nini y’amaboko manini,ndetse imurekuye nayo ndende igera munsi y’ikibuno,maze akayambarana na kora.

Iyi niyo myambaro igezweho ya Agbada style yambarwa n’abakobwa n’abadamu bakiri bato kandi n’abadamu batwite barayambara kuko ikunze kuba ari minini hejuru,kandi iyi myambaro ikaba ishobora gudodeshwa mu bitambaro badodamo imyenda y’abagore no mu bitenge.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe