Imyenda y’imipira ibera abafite amabere manini yaguye

Yanditswe: 08-03-2016

Hari ubwo umukobwa aba afite mu gituza hanini,afite amabere manini ndetse yaguye,rimwe na rimwe akabura n’imyambaro imubereye yambara cyangwa agatinya kwambara imyenda imwegereye ikoze nk’imipira kuko usanga imufashe cyane,nyamara dore imwe mu myenda y‘imipira wakwambara ukaberwa.

Umukobwa ufite mu gituza hanini,amabere manini kandi yaguye,ashobora kwambara umupira w’amaboko maremare ufite mu ijosi hafunganye,akaba yashyizemo isutiye ifashe amabere cyane kandi iyahagarika neza,ukabona bigaragara neza.

Ikanzu y’umupira y’amaboko maremare nayo ifite mu ijosi hato hafunganye kandi ya droite nayo ishobora kwambarwa n’umukobwa ufite amabere manini,iyo yambayemo isutiye nziza ifata amabere ye.

Iyo umukobwa afite mu gituza hanini afite amabere manini kandi yaguye yakwambara ikanzu ngufi ya droite kandi y’umupira imufashe cyane igice cyo hasi, ifite mu ijosi harekuye no mu gituza hatamufashe cyane

Umukobwa ufite mu gituza hanini iyo yambaye isutiye imufashe kandi ihagarika amabere neza,yambara agapira kamwegereye gataratse hasi,maze agashyiraho umukandara munini bituma agira forume nziza mu nda no mu gituza hakagaragara neza.

Iyi niyo myenda y’imipira kandi yegereye uyambaye,ishobora kwambarwa n’abakobwa bafite amabere manini cyane kandi yaguye,ariko bakaba bazi uburyo bwo kwambara amasutiye afata amabere yabo neza.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.