Ikote rirerire ry’igitenge
Yanditswe: 17-06-2014
Ikote rirerire ridozwe mu gitenge rikunze kwambarwa ku ipantalo y’ibara rimwe kandi yegereye uyambaye (ifashe kuri taille) ndetse n’inkweto ndende.
Ni ikote riba risatuye imbere ariko rifite igifungo kimwe ,wakwambariramo agasengeri (isengeri)imbere gafite ibara rimwe mu rwego rwo kwirinda kuba nyiramabara (multicolore) kuko igitenge kiba gifite amabara menshi.Irikote kandi rifite agafurari ushobora gushyira mu ijosi igihe hakonje kuko ikora riba ritegereye umuntu ariko iyo hadakonje ugatwara ku rutugu nk’umurimbo.
Iyi myeda ushobora kuyambara, mu bitaramo bitandukanye
Iyi myenda yerekanywe muri Kigaki fashion show 2012
Byanditswe na Tombola Felicie agasaro.com