Uko wakwivura amasununu yo mu maso

Yanditswe: 14-04-2016

Hari ubwo uruhu rwo mu maso rufatwa n’indwara y’amasununu mato( grains de beaute) ariko menshi ku buryo mu maso haba hadasa neza kubera ubwo busembwa uba waratewe n’ubwo burwayi.

Mu gihe rero ufite ubwo burwayi mu maso cyangwa se ahandi ku muburi dore uburyo bworoshye wakoresha :

Tungurusumu :

  • Fata udusate twa tungurusumu udusekure ubundi usige ahantu hari isununu ako kanya. Birekereho ubirarane ijoro ryose mu gitondo ubone kubikaraba. Ku bantu uruhu rwabo ruterwa allergy na tungurusumu, ubu buryo wakwirinda kubokeresha. Ku bo idatera ikibazo bajya basigaho buri uko bagiye kuryama.
    -* Vinaigre de cidre
  • Iyi vinaigre iba yifitemo acide ishobora gutuma amasununu yo mu maso avaho ku buryo bworoshye. Jya ufata agatambaro cyangwa se agapamba ukoze muri vinaigre de cidre usige ahari isununu hose . ubikora buri munsi.
    -* Umutobe wa pomme
  • Fata umutobe wa pomme wikamuriye mu rubuto rukiri rushya usige ahantu hari isununu. Uramutse utabonye umutobe wa pomme, wakoresha indimu cyangwa se orange. Bikoreshe buri munsi nyuma y’ibyumweru bitatu uzabona impinduka.
    -* Igikakarubamba
  • Fata umushonge uba mu kibabi cy’igikakarubamba ujye usiga ahantu hari isununu. Ibi byo wabikora n’inshuro irenze imwe ku munsi.
    -* Ubuki n’inanasi
  • Jya ufata ubuki ubisige ahantu hari isununu buri munsi. Naho inanasi yo ukamura umutobe wayo wabona igice cy’itasi ukakivanga n’umunyu wo ku nyanja (sea salt) ubundi ukajya usiga ku isununu.

Ubu buryo bwagufasha gukira isununu zo mu maso cyangwa se ahandi ku mubiri kuko usanga abantu bamwe bazifite ziba zibabangamiye.

Source : afriquefemme

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe