Kola (collant) n’ishati ndende

Yanditswe: 20-06-2014

Kola (collant) ni umwenda abantu bakunze kwambara mu gihe cya week end cyangwa mu bihe by’ikiruhuko (conge) kuko itanga amahoro umuntu akumva ameze neza kandi anaberewe.

Ni byiza kwambarana kola (collant) n’ishati ndende igera nibura ku matako.

Uyu mwenda wabera abagore mu gihe biriwe mu rugo, bagiye guhaha cyangwa bajyanye n’ abana gukina .
Ariko n’abakobwa nabo wababera muri weekend mugihe bari buhure n’inshuti zabo cyangwa barimo bakora imirimo yo mu rugo.
Mu gihe wahisemo kurimba wambaye kola, wayambarana n’inkweto ndende bitewe naho ugiye,cyangwa ingufi bitewe n’ibyo ugiye gukora bigusaba kugenda cyane.

Iyi myenda yerekanywe muri Kigali fashion show 2012.
Yanditswe na Sonia

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe