Imbuto 6 umubyeyi utwite atagomba kubura ku ifunguro

Yanditswe: 01-05-2016

Umubyeyi utwite aba agomba kurya imbuto nyinhsi zitandukanye,ariko muri zo harimo zimwe z’ingenzi kuruta izindi kandi akazibona mu mfunguro ye ya buri munsi kuburyo azisimburanya nibura akarya urubuto rumwe uyu munsi ejo akarya urundi,bimufasha kugira ubuzima buzir umuze we n’umwana atwite.

Avoka: Uru rubuto ni rumwe mu bigirira umumaro umubyeyi wese iuwtite kuko rukungahaye kuri potassium,magnesium,vitamin C,B byose bifasha ubuzima bw’umubyeyi ,bikamurinda cyane cyane kubyimba amaguru nkuko ababyeyi benshi batwite usanga babyimba.

Amacunga: Kurya amacunga (amaronji )ku mubyeyi utwite ni byiza cyane kuko akungahaye kuri vitamini B na folate bifasha ubwonko bw’umwana gukura neza kandi amaronji akaba agira na vitamin c,umubyeyi n’umwana baba bakeneye iminsi yose.

Pome:Izi mbuto nazo ni ingenzi cyane ku mubyeyi n’umwana kuko nazo zikize cyane kuri vitamin A na C , kandi pome ikaba igira uruhare mu kurinda umwana kurwaragurika,haba mbere na nyuma yo kuvuka.Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Thorax,bukaba bwaremeje ko kurya pome ku mubyeyi utwite birinda umwana kurwara asima na allergies.

Imyembe: Umwembe nawo ugira umumaro nk’uwa pome kuko nawo ukungahaye kuri vitamin A na C.Nukuvuga ko igihe utabashije kubona pome warya umwembe.
Inkeri: Inkeri zikungahaye vitamin C,folate,carbohydrates na fibre,zikaba zigira uruhare mu gukomeza umubiri n’amagufa by’umwana bigatuma akura neza.

Imineke: Umuneke nawo ni mwiza cyane ku mubyeyi utwite ukungahaye kuri B-6 kandi ugira uruhare mu kurinda umubyeyi kugira isesemi no kuruka.Umuneke kandi ukaba unakungahaye kuri vitamin c ,fibre na potassium.

Izi mbuto zose ni ingenzi cyane ku buzima bw’umubyeyi ndetse n’ubw’umwana atwite,ni nayo mpamvu zitaba zigomba kubura ku mafunguro ye ya buri munsi akajya azisimburanya, mu gihe agize amahirwe yo kuba yazibona zose.

Source;elcrema
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.