Ikanzu nziza ku ba mama

Yanditswe: 03-07-2014

Mu imwe mu myambarire igezweho muri ino minsi harimo no kwambara amatisi yoroshye.
Itisi yoroshye ubundi yambarwaga mu bihe byakera kandi nabwo ugasanga ari mu myenda yo kurarana umuntu atayambara ngo abe yagira aho ajya.
Ubu rero byarahindutse ahubwo mu myenda myinshi y’ ibirori usanga higanjemo idoze mu matisi yoroshye,anyerera,abonerana.
Urugero nabaha n’ uyu mwenda wo kuriyi foto,ni umwenda wiyubashye w’ abantu baba mama. Ni umwenda ugenewe abantu babyibushye,kuko ukoze mu buryo ubaha forme bakarushaho kugaragara neza naho abananutse bo byatuma umuntu abona umwenda wamurengeye mbese.
Ufite amabara meza y’ umunezero akaba aribyo bituma ari umwenda wo kujyana mu minsi mikuru.
Nkuko mubona yajyanishije ni ishakoshi bafata mu ntoki, umwenda nkuwo uwambaye ni byiza ko ugira ishakoshi iringaniye ufata mu mtoki kuko indi yasa nkaho itwikiriye umwenda bikarushaho kuba byinshi.
Ukambara amaherena afashe ku mubiri kuko ifite ijosi rifubitse hose kandi naryo ririmo imitako sibyiza ko washyiraho ikindi kintu mu ijosi cyangwa ngo amaherena yawe abe ari amremare bitume abantu babona ijosi warishyizemo ibintu byinshi birengeje urugero
Inkweto wakwambara umukara, umweru cyangwa ubururu bw’ikanzu ariko ni byiza ko wambara irindi bara kugirango ryerekane aho ikanzu yawe igarukiye.
Iyi kanzu yahimbwe na Patrick, muri Inkanda House yerekanywe muri Kigali fashion show 2013

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe