Ikabutura umwambaro wa weekend

Yanditswe: 03-07-2014

Ikabutura ni umwenda mwiza wa weekend tutagendeye ko ntawawujyana mu kazi gusa ahubwo tugendeye ko uri mu myenda yambere itanga amahoro,umuntu akumwa ari isanzuye
Weekend iyo igeze buri muntu aba anezerewe, agiye kuruhuka umunariro w’akazi yaramazemo igihe cyangwa ibindi bikorwa byose byabaye mu cyumweru.

Mu myambarire rero ni igihe cyo kuruhuka , kuruhuka mvuga si ukureka kwambara ahubwo ni ukwambara imyenda iguha amahoro ,umuntu akaba aretse amakanzu, amajipo n’indi myenda myinshi abantu bajyana ku kazi iba igomba kuba imeze neza kuburyo umuntu aba yumva yisanzuye bihagije.

Ikabutura ntigorana uyishakira icyo uyambaza hejuru, kuko wiyambarira agapira kakurekuye nako gatuma wumva umeze neza wisanzuye
Nk’uko mubibona iyi myambarire ibereye weekend kuko ni ubwo yambaye ibintu bituma yisanzura arasa neza kuko yakoresheje amabara meza kandi ajyanishwa.
Ikabutura rero igarukiye munsi y’amavi ni nziza mu gihe iri muyandi matisi ariko atari ikoboyi cyangwa jeans, iyo wahisemo kwambara ikabutura y’ikoboyi ni byiza ko aba ari ngufi kandi ikwegereye.

Wayambaza inkweto zifunze zidafite talon haba ballerina cyangwa se ubundi bwoko.Kuba ushaka kwisanzura ntibivuze ko utakwambara amaherena cyangwa ishenete, wabyambara gusa ukirinda y’amaherena atendera aho uba wumva nawe utameze neza cyangwa ufite ibintu byinshi mu ijosi.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe