Ingaruka zo kurya inzara

Yanditswe: 31-07-2014

Uko umuntu agumisha intoki ku munywa arya inzara n’iko akomeza kugenda amira utumikorobe ndetse n’imyanda byamuteza indwara zitandukanye nko kurwara impyiko, kwikomeretsa mu menyo ,kurwara indwara z’uruhu n’izindi nyinshi.

Ku rya inzara si bintu byiza kuko rimwe na rimwe biterwa n’agahinda no kwigunga ariko ububi bwabyo burenze uko umuntu yabutekereza.

Nk’uko Richard Scher, umuganga uvura indwara z’uruhu ndetse akaba n’umuhanga mu byo gutunganya inzara mu ishuri Weill Cornell rya New York abitangaza ngo akamenyero ko kurya inzara kazana ibyago ku buzima umuntu atari yiteze kandi bikomeye.

Mu nzara hihishamo imyanda n’udukoko (bacterie) umuntu adashobora kubona kandi tugira ingaruka ku gifu.Ntabwo bisaba kuba warize ubuvuzzi rusange kugira ngo umenye ko mu nzara yajyamo imyanda n’ubwo waba wakarabye kandi ko ari bibi kuyimira.

Kurya intoki bishobora guteza diyare (diarrhee) ndetse no kuruka ku bazirya kuko imyanda ica mu kanwa kugira ngo igere mu nda.Ikindi ni uko ku bantu barya inzara usanga n’umubiri ni ukuvuga uruhu rugenda rushiraho maze inzara zigasesererwa bagatangira kugira uburibwe. Icyo gihe igisubizo nta kindi ni ukujya kwa muganga bakaguha amantibiyotike n’ibindi byagufasha gukira.

Nk’uko Docteur Scher akomeza abivuga ngo iyo umuntu ahora arya inzara ,ngo zishobora gukomeretsa ishinya yo hasi cyangwa iyo hejuru bigatera amenyo kuva amaraso ,gutera nabi (sedeformer),kudakomera n’ibindi.

Murabyumvise rero , kutarya inzara nta bwo ari ikibazo cy’ubwiza gusa ahubwo ni no kwitandukanya n’indwara cyane cyane ku bakiri bato kuko aribo bakunda kubikora.
Hariho amabara (vernis) yo gushyi ku nzara ngo umuntu atazirya kuko umwuka wazo wabikubuza ngo ariko nabyo ntibirambye icyiza ni ugufata icyemezo cyo kubireka nta kindi ugombereye gushyiraho.

Ni amakuru dukesha topsante.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe