Ikanzu y’ibirori

Yanditswe: 31-07-2014

Umuntu yambara bitewe naho agiye kuko ushobora kwambara bimwe hano ariko ntubyamabare ahandi.

Umwenda twabahitiyemo uyu munsi ni ikanzu, iyi kanzu ni umwenda mwiza wo gusohokana duhereye no ku mababra ifite, irasa neza kuko ifite amabara atuma uhita ugaragara aho ukandagije ikirenge hose kandi nta nubwo twayita ko yijime kuko ifite amabara abereye ibirori.

Uburyo ijosi ryayo riteye singombwa ko wambaho ikindi kintu mu ijosi ushatse wakwambara amaherena maremare gusa.

Nkuko akenshi duhora tubivuga inkweto ndende zituma umuntu asa neza ndetse hari n’abemeza ko zifasha umuntu kubyina neza.Uramutse wumva inkweto ndende zitari bukubangamire nizo wasohokana kugira ngo ube usa neza.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe