Uko wita ku ruhu mu gihe hakonje

Yanditswe: 21-08-2014

Mu gihe ikirere cyahindutse hatangiye gukonja, hagwa imvura nyinshi n’imbeho, abantu bahindura imyambarire bakifubika cyane, bigatuma hari ibice bimwe by’umubiri bitangira kumirana kubera ko amavuta ahita avaho bitewe n’imyenda ifashe.

Dore mu byo wakora kugirango uruhu rwawe cg umubiri wawe utangirika cyane :

Gusuzumisha uruhu rwawe : icya mbere biba byiza iyo ugiye kureba muganga w’ uruhu(dermatologist) cyangwa undi ubizobereyemo akagufasha kumenya uruhu rwawe uko rumeze na mavuta wakwisiga ajyanye n] uruhu ufite ndetse niba nta burwayi burimo.

Kwisiga amavuta : iyo umaze kumenya ubwoko bw’uruhu rwawe ufite,mu gihe cy’ imbeho biba byiza ko ukomeza kwisiga amavuta kandi ukagerageza kwisiga kenshi gashobotse ku munsi ibice bikunda kumirana ukahibanda cyane.

Sunscreen(amavuta akurinda imirasire y izuba) : nubwo asanzwe akoreshwa mu gihe cy’izuba akurinda kubera ko akugabanyiriza ingaruka mbi zituruka ku mirasire y’izuba,no mu gihe hakonje biba byiza ko uyakomeza kuko izuba naryo hari igihe riva, biba byiza ko uyisiga iminota 15 mbere yuko usohoka mu nzu.

Gufubika ibinganza : mu gihe umuntu agira intoki zikonja biba byiza ko azifubika(gans) neza kuko bituma zikomeza gushyuha ntizumirane cyane kubera imbeho, ibi ariko bikunze gukorwa n’ababa mu bihugu bigira urubura

kunywa amazi : nkuko bikiuzwe kuvugwa amazi ni ngirakamaro mu mubiri wacu,niyo mpamvu biba byiza gukomeza kuyanywa nubwo aba ari mu gihe gikonje,kuko atuma ukomeza kugaragara ko ufite umubiri mwiza udakanyaraye cyane.

Gusiga ibirenge : ibirenge kubera kwirirwa mu nkweto zifunze cyangwa mu masogisi nabyo birumirana,biba byiza iyo ufashe akanya nijoro ukabikuba neza mu maziya kazuyaze arimo umutobe w’indimu ,maze uruhu rushaje rukavaho ukabisiga Vaseline cg glycerine nyinshi ukabitotobeka ukambara amasogisi,kenshi ubikora niko ibirenge byoroha.

Kwirinda Mask /tonik ya alcool : ni byiza iyo umuntu usanzwe akoresha isuku yo mu maso (soin de visage) mask cyangwa tonik ifitemo alcool ko mu gihe hakonje yahindura kuko alcool yumisha uruhu, ahubwo agakoresha mask iri hydratant ifitemo amazi cyangwa isabune yoroshye ifitemo amata.

koga amazi adashyushye cyane : iyo hakonje abantu baba bashaka koga amazi ashyushye(atwikana) kugirango amaraso ashyuhe ,aya atuma uruhu rutakaza amavuta cyane ahubwo rukumirana cyane biba byiza iyo woze amazi ashyushye ariko adatwikana cyane.

Gutumbika ibirenge : Iyo ufite ibirenge bikomeye byumirana cyane,ufata amazi ya kazuyazi ugashyiramo mu gihe cy’ iminota 15 maze ukabikubisha porici(oatmeal) cyangwa (baking soda) kugirango bikureho rwa ruhu rushaje rimwe na rimwe rujya rutera kwishima, mu gihe wakubye neza rukavaho maze ugasiga neza ibirenge umaze kubyumutsa neza.

Byanditswe na Sandrine, Professional beauty therapist
Tel 0783605232

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe