Uwabyaranye n’umugabo wanjye agiye kunsenyera

Yanditswe: 01-08-2019

Umubyeyi w’abana babiri yaduhaye ubuzima abayeyemo bwo kuba ateshwa umutwe n’umukobwa wabyaranye n’umugabo we none akaba abona agiye kumusenyera urugo kandi yari asanzwe abana neza n’umugabo we.

Yagize ati: “ Mbere yuko mbana n’umugabo wanjye yabanje kumbwira ko afite umwana yabyaye hanze ariko ko atabashije kubana n’umukobwa babyaranye kuko yaje gusanga afite ingeso mbi atari kuzabasha kwihanganira.

Ibyo kuba yarabyaye hanze numvaga ntabimuhora ndetse twari twaremeranyije ko azazana umwana we tukamurera mu rugo rwacu akazakurana n’abandi bana. Gusa tumaze kubana uwo mukobwa yanze kuduha umwana kuko yari afite impungenge ko nzamufata nabi. Umugabo yafashe umwanzuro wo kujya amufashiriza iwabo w’umukobwa.

Kumufasha nabyo ntacyo numvaga bintwaye kuko n’ubundi twari twaravuganye ko azaza mu rugo tukamurera. Ibyo byo kumufasha no kuba umukobwa ahora ahamagara umugabo wanjye amubwira ibibazo we n’umwana bafite byatumye uwo mukobwa abona umwanya wo kumwigarurira ku buryo ubu ibyo asigaye amukorera njye n’abana banjye babiri atajya abidukorera.

Mbere twari twaremeranyije ko azashyiraho konti y’umwana akajya amushyiriraho amafaranga ariko ibya konti byaje kuvaho amafaranag akajya ayashyira umukobwa mu ntoki. Byarakomeje batangira kujya basohokana nkabimenya nabaza umugabo akambwira ko baganiraga ku kibazo cyo kurera umwana.

Ibyo byose narabyihanganiye ariko noneho ubu wagirango uwo mukobwa yahaye umugabo wanjye uburozi. Asigaye yanga guhaha mu rugo amafaranga akorera akayashyira uwo mukobwa ngo nayo kurera umwana. Yamukodeshereje inzu nziza ihenze, ku buryo njye n’abana banjye asa nkaho atakitwitayeho.

Uko iminsi ishira niko ibibazo birushaho kwiyongera kandi n’umukobwa nawe agenda yigamba ko azaruhuka ansenyeye ngo kuko namutwariye umugabo bamenyanye mbere yanjye.

Mungire inama menye uko nagarura umugabo wanjye mu rugo twongere gufatanya nkuko byahoze mbere kuko ubu njyewe n’abana banjye ntakitureba, yitaye gusa ku mwana we yabyaye mbere n’uwo bamubyaranye.

Agasaro.com

Ushaka kugisha inama twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • Yoooo ihangane nshuti. Kubaka ntibyoroshye cyane cyane iyo ufite uwo musa n’abahanganye. Biranashoboka ko yaba yaramuhaye amarozi koko ariko mu ijuru hari Imana izi kurogora kandi ikanarenganura. Ntujye mu bapfumu ndakubujije. Wowe gandukira umugabo wawe,mukunde wirengagije ibyo byose koresha uko ushoboye umwigarurire ukoresheje urukundo n’ubugwaneza. Ubundi ujye imbere y’Imana usenge. Imana irabizi ko nta mugabo w’abandi watwaye niwe utarashatse kubana n’uwo babyaranye agusaba urukundo. Ibyo rero ntiwagombye kubizira bwira Imana irakurengera. Ibyanditswe byera biravuga ngo murwanye satani nawe azabahunga. Imana igufashe nyuma tuzumve ubuhamya bwiza

  • Inama nakugira nuko upfukama ugasenga utisengesheje ukabohoza urugo rwawe keretse niba mutarasezeranye imbere y’Imana niba uziko iryo sezerano ryabayeho, iga kubohoza urugo rwawe, umugabo wawe ndetse nibindi byose satani yakunyaze, usome igitabo cya Nehemiya urebe ukuntu yubatse inkike zari zarasenyutse nawe wubake izawe,kdi ugambirire mumutima wawe kutiyandurisha ibiryo by’ibwami nka Daniel 1:8, bivuze ko nubwo umugabo yagutaye mugiye yagarutse murugo mwakirane ineza nurugwiro adasanzwe abona, umwerere imbuto nziza atangire akwibazeho bitewe nibyo wowe agukorera, bible ivuga ngo INEZA IHOSHA UBURAKARI, ndaziko ibi byose bitoroshye arko wibuke ko ijambo ry’Imana ritubwira ngo: DUSHOBOZWA BYOSE NA KRISTU UDUHA IMBARAGA,wowe ntiwabyishoboza arko humura niwemerera Imana izagushoboza ibyo byose bisaba ngo ubanze wice kamere yawe cyane cyane yuburakari numujinya kubera agasuzuguro ufite ino minsi arko mugupfa niho haturuka umuzuko nkuko bible ibitubwira ngo KRISTU NIWE MUGANURA WABASINZIRIYE,kdi mumuzuko wa Yesu niho byose byongeye kugarura ubuzima, nkuko iyo akabuto kaguye mubutaka karabanza KUMA, KAGAPFA, KAKABORA, karangiza kakazuka(kamera imbuto nshya), nawe emera usuzugurwe, utukwe, wangwe arko ugwe neza iyo neza izamugarura burundu.GUMA MURI YESU NEZA WIRINDE GUKIRANIRWA UBUNDI UHARIRE URUGAMBA YESU KUKO WOWE NTIWARWISHOBORERA NA GATO.

  • Umugabo wawe ntacyo uzamukorera ngo agaruke mu rugo mu gihe we atabishaka.
    uzamwicaze umuganirize umubaze aho abona urugo ranyu rujya, icyo ateganyiriza abana mwabyaranye. Ubundi uzamubwire ko utakomeza kubaho gutyo ko agomba guhitamo. Agasanga uwo mukobwa niba yumva ariwe ashaka kubana nawe, cg se akagaruka mu rugo mukabana neza nkuko byahoze.
    Wagombye kwitabaza abanyamategeko bakakugenera nawe indezo yabana byaba ngombwa bakayakura ku mushahara bakayashyira kuri konti umugabo atageraho. Ntimukajye muba ba nyirandarwemeye ngo abana Banyu barye ubusa kandi mufite uburenganzira. Uri umugore w’isezerano mu gihe uretse kwita ku umwana babyaranye uwo mukobwa ntacyo yagombye kubona kiva ku mugabo wawe. Namara kuguha indezo asigaye azayashyire iryo habara namubwira iki.
    Madame, UGOMBA KUMVA KO UTAZUBAKA URUGO WENYINE. Ni wowe ugomba gufata icyemezo cy’ibyo uzemera mu rugo. Umugabo wawe akomeza kwikora ibyo kuko umureka, ukumva ko ariwe ufite ijambo rya nyuma ko ariwe ufite agaciro wenyine. Nawe uragafite, abana bawe baragafite wikwemera ibyo ubonye byose kuko ntacyo bikumarira wowe na’abana bawe.
    Ugomba gutangira gupanga uko wowe n’abana bawe mwabaho igihe uwo mugabo ajyiye burundu kuko birashoboka. Umugabo we ndumva ashaka kubatunga mwembi, kandi uwo mukobwa ni ikirara. ikibazo nyamukuru nuko aha abana urugero rubi rwo kugusuzugura ariko kandi ashobora kuzabazanira indwara vuba aha. Utangire wikingire kuko utamenya aho zinjiriye.
    ubundi tura Imana umuryango wawe ariko kandi ntuzabe agatebo ngo uyore ivu. Niba umugabo adashka ko mwubaka ntacyo uzakora kizahindura umutima we unangiye wuzuye ubucucu.

  • Hanyuma ntabwo ari uwabyaranye n’umugabo wawe ujyiye kugusenyera kuko we nta masezerano mufitanye. Umugabo wawe niwe urimo kubasenyera mwembi. Kubera kwikunda gukabije, kudashyira mu gaciro no kuba atarigeze akura ngo abe umugabo.
    Mujye mushyira ikosa ku warikoze.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.