Uko Verediyana ubana n’ubumuga yirwanyeho mu gihe cya Covid 19.

Yanditswe: 15-09-2020

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 umupaka uhuza Goma na Gisenyi ufunze, ndetse n’ingendo zigahagarara kubera icyorezo cya Corona Virus, abafite ubumuga bari basanganywe akazi ko kwambutsa ibicuruzwa hagati ya Goma na Gisenyi ubu ntibagakora. Hari benshi bakoraga ubwo bucuruzi basubiye kuba mu miryango yabo aho bategereje ko icyorezo cya Corona virus kirangira imipaka igafungurwa.

Nyirandabateze Verediyana utuye mu kagari ka Rukoko umurenge wa Rubavu ni umubyeyi w’abana bane akaba abana n’umubyeyi we, avuga ko yatangiye akazi ko kujya gutwara imizigo yambukiranya umupaka kuva 2011 ndetse yinjira muri koperative ya COTRARU ihuriwemo abafite ubumuga bambutsa ibicuruzwa ku magare.

Ku myaka 43, Nyirandabateze abana n’ubumuga bwo kutabona, cyakora kwikorera imizigo ku igare ntibimugora kuko atagenda wenyine, ahubwo akorana n’abandi bafite ubumuga butandukanye bagashobora gutwara imizigo.

Nubwo akazi kamaze amezi atandatu gahagaze, avuga ko batazajya mu muhanda gusabiriza, Agira ati ; "Amezi atandatu arashize ntarasabiriza, nubwo ubushobozi bwashira sinzajya mu muhanda gusabiriza, ubu icyo dushyize imbere ni ugutekereza icyo twakorera mu gihugu tukabona igitunga imiryango yacu. "
Nyirandabateze avuga ko bamwe bashaka uko babaho bakoresheje amagare y’abafite ubumuga yikorera bakavomera abantu amazi mu gihe cy’izuba, abandi ngo bikorera amabuye ubuzima bugakomeza.
Nyirandabateze avuga ko muri Koperative ya COTRARU bashoboye kwizigamira kandi bibagirira akamaro; ati; "Kwizigamira byaradufashije, nkanjye nizigamiraga ibihumbi icumi ku kwezi, aya mafaranga yatumye nshobora kwiyubakira akazu nkodesha kakampa ibihumbi cumi na bitanu ku kwezi, cyakora mu gihe cya COVID-19 umumotari wayikodesheje ntiyishyuye kuko nawe yari yicaye. "
Nyirandabateze avuga ko uretse gutungwa nayo bazigamye, ngo koperative yagiye ibagoboka haba ku mafaranga cyangwa se ku biribwa.
Akomeza avuga ko uyu munsi abafite ubumuga bafite indi ntumbero irenze kurindira amaramuko ku mupaka.
"Ubu icyo turi gusaba abayobozi ni ugufasha abafite ubumuga kubona imirimo, muri ibi bikorwa byo kubaka amashuri, abafite ubumuga hari ibyo bashoboye, dukoresheje amagare yacu twatunda amazi, amatafari n’amabuye. Bitewe n’ubumuga bw’umuntu hari icyo yashobora, icyo dusaba ubuyobozi ni ukudufasha."
Kagaba Jeannette ukuriye abafite ubumuga mu karere ka Rubavu, avuga ko barimo gukora ubuvugizi ngo ha abafite ubumuga babone ubufasha kuko bamaze igihe bicaye badafite imirimo kuva imipaka yafungwa.
"Turimo gushishikariza abafite ubumuga gutekereza ikindi bakora badashingiye ku mirimo yambukiranya umupaka kuko ubu ifunze, turabasaba gutekereza ibyo bakorera mu gihugu, kandi natwe turimo gukora ubuvugizi. "
Bumwe mu buvugizi Kagaba avuga burimo gufasha abafite ubumuga kubona imirimo, ikindi ni ugukora imishinga bakaba bafasha n’ikigega cya BDF.

Ku birebana no guhabwa akazi, Kagaba avuga ko bashishikariza abafite ubumuga kwitabira imirimo, ndetse basabye ubuyobozi bw’imirenge gufasha abafite ubumuga kubaha imirimo ijyanye n’ubushobozi bwabo.
Agira ati ; "Bitewe n’ubumuga hari ibyo umuntu adashoboye ariko hari nibyo ashoboye, batugejejeho igitekerezo kandi natwe twasabye ubuyobozi kutabirengagiza ahubwo kubafasha mubyo bashoboye kuko babikora neza. "
Mu karere ka Rubavu habarurwa abafite ubumuga 130 bakora akazi ko kwambutsa ibicuruzwa ku magare hagati y’umujyi wa Goma na Gisenyi.

S.S

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.