Ubuhamya : Uko yavuye mu buraya yari amazemo imyaka irenga 10

Yanditswe: 15-02-2015

Umubyeyi w’imyaka 33 afite abana 4 badahuje ba se yabyaye ubwo yakoraga umwuga w’uburaya ubu akaba yishimira ubuzima abayemo, nyuma yo kureka uburaya n’ubwo bitari bimworoheye.

Ku myaka 16 ubwo uwo mubyeyi yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu nibwo umusilikare yamuteye inda. Kubera ko nyina yari yarapfuye ari we mukobwa
1, mu bahungu 9 bakagurisha amatungo ngo yige, agarutse mu rugo nta mutekano yahagiriye niko guhita afata icyemezo ava muri urwo rugo i Kaduha ajya kwa murumuna we we kwa se wabo wabaga i Cyangugu. Wa mwana yabyaye amusigira nyina wabo.

“Nagiye nsanga uwo mwene wacu nawe umugabo yaramutaye kubera kutabyara ahubwo akajya yinjiza abagabo uwuje ejo ntabe ari we uza uyu munsi. Byarancanze ariko nkomeza kwihangana ngo numve ko azandangira akazi kuko yari yarantumyeho ambwira ko yamboneye akazi”

“Haje umugabo arambaza ati dupfana iki n’uwo murumuna wanjye, ahita amusaba ko yamumpangira araza arabimbwira sinabyakira neza, wa mugabo abonye ko ntabyakiriye neza adusaba ko twasohokana baragenda banywa inzoga njye mfata fanta, bagezemo hagati najye baranshuka ngeraho numva ndatinyutse ari nabwo bwa mbere nari nzinyweye.”

“Twaratashye ndarana na wa mugabo kuko nari nasinze sinanamusaba ko dukoresha agakingirizo, ejo turongera turasohokana na wa mukuru wanjye ubwo atangira kumbwira ko akazi yari yarampamagariye kahagaze ko ahubwo nakemera tugafatanya gushaka ubuzima mu buraya”

“Wa mugabo yasize anteye inda mbimubwiye arambwira ngo nta kibazo reka tubane. Narabyemeye turabana tujyana iwabo mu Ruhengeri tugezeyo nsanga afite undi mugore, biba ibibazo nawe ageze aho yanga gusubira mu kazi, ubwo nacuruzaga inzoga akazana abandi bagabo bakazinywera ubuntu.”

“Nagezaho mfata icyemezo njya kumurega ko yanze gusubira ku kazi nyuma baramujyana baramufunga iwabo babimenye ko ari njye wamufungishije banyishyiramo na wa mugore we wundi bose barapfatanya baranzengereza, ndakubitika ngera aho njya kujya mpingira amafaranga nkajya mu yindi misozi kugirango batazambona kandi nari umugore w’umusilikare.”

“Naje guhura n’umuntu ampa tike nsubira I cyangugu nsanga umugabo baramufunguye ariko kuko nari mvuye mu ruhengeri niyemeje gusubira i Cyangugu ngo nsubire mu buraya kandi n’umugabo akaba atarashakaga ko twongera kubana nahise ninjira mu buraya noneho wese, ubwo nari mfite abana 2 b’abakobwa barimo umwe nabyaye nkiga n’uwo nabyaranye na wa musilikare wa kabiri .

Nageza aho nimuka iI Cyangugu nza i Butare( Tumba) mpageze nongera mbyara abandi bana 2 ubwo baba babaye 4 bose badahuje ba se”.

“Muri 2008 nibwo abanyeshuri bo muri kaminuza baba mu muryango w’abarejiyo Mariya baje kutwigisha numva ko ibyo ndimo ataribyo niyemeza guhinduka nkuko koperative mbamo yitwa “Abiyemeje Guhinduka” , ibivuga tukaba duhinga, tukorora tukadoda, ndetse nkaba ndi na secretaire( umunyamabanga) wa koperative yacu”

“Ubu ku kwezi ninjiza ibihumbi 50. Nubwo mbere nkiri mu buraya aribwo ninjiziga amafaranga menshi narayangizaga ntazi kwizigamira ngo ndihire abana ishuri ariko ubu bose mbasha kubarihira bakiga nta kibazo”

Uyu mubyeyi w’imyaka 33 yagiriye inama abana b’abakobwa agira ati : “ Birashoboka ko hari umwana w’umukobwa wanyura mu nzira nkizo nanyuzemo uramutse adacunze neza, icya mbere birinde ubusambanyi bakiri bato kuko ari ibyo kubicira ubuzima bamwe bakiroha mu buraya nkuko byamabayeho”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe