Nabuze umutima wo kubabarira datawacu ngo ahabwe inkwano

Yanditswe: 17-08-2015

Leonie,umukobwa w’imyaka 28,araduha ubuhamya bw’ukuntu yabayeho nabi kuva akiri umwana muto kugeza akuze afatwa nabi na se wabo none kuri ubu akaba agiye gushyingirwa maze bagashaka ko ariho azasabirwa ngo babone inkwano azakobwa.

Mu buhamya bwe yagize ati ;’’ ubwo nari umwana muto,ababyeyi banjye bitabye imana mfite imyaka 5 gusa,maze abo mu muryango wo kwa mama baramfata ngo bandere,maze nderwa na mama wacu kugeza ntangiye ishuri kugera mu mwaka wa 6 niho nabaga.

Ngiye gutangira amashuri yisumbuye data wacu yaje gusaba mama wacu ko yamumpa nkajya kuhaba kuko yamubwiraga ko ashaka kumuruhura ngo nawe akandera kuko yari amaze gushaka umugore.Narahagiye ndahaba nkajya niga ntaha ubwo nigaga mu cyiciro rusange kuko hari hafi yo ku ishuri aho nigaga.

Mu by’ukuri sinigeze mpagirira amahoro n’umutuzo ngo mbeho neza cyangwa ngo bamfate nk’umwana wo mu muryango ahubwo nafatwaga nk’utagira agaciro muri urwo rugo.Nakoraga imirimo yose simbone n’umwanya wo gusubiramo amasomo kandi ntibananshimire nibura ko mbakorera ahubwo nkahora ku nkeke nkatukwa rimwe na rimwe nkanakubitwa kandi nta makosa akomeye nakoze ahubwo nabonagaka ko nta rukundo bamfitiye kuko bamfataga nabi bikabije.

Ngeze mu mwaka wa 3, mama wacu yabonye uburyo mbayeho arongera ashaka kunsubirana iwe,maze abisabye data wacu aranga,ahubwo noneho kumfata nabi biriyongera bampora ko ngo mama wacu yamenye imibereho mfite ngo ubwo nijye wabimubwiye kandi uko nari mbayeho byagaragariraga buri wese kuko n’abaturanyi barabibonaga.

Naje kurambirwa imibereho nari ndimo maze mfata umwanzuro wo kwijyana kwibera kwa mama wacu kuko numvaga aribwo nabasha kuruhuka agahinda nari mfite nterwa na data wacu afatanije n’umugore we kandi nta n’undi nabonaga umfitiye impuhwe,nuko njyayo nkomeza kwiga, data wacu turashwana burundu kuko numvaga nta rukundo mbafitiye.

Ubwo byavuyeho impamvu yo kwangana hagati y’uwo data wacu na mama wacu bapfa ko nanze gukomeza kuhaba.Narakomeje ndiga maze ngira amahirwe mbona ndangije amashuri yisumbuye kandi mfite n’amanota yo kwiga kaminuza.Naje kujya kwiga na kaminuza ndayirangiza.

Kuri ubu mfite umuhungu twenda kubana mu minsi mike,ariko natangajwe no kubona uwo data wacu aza guserereza mama wacu ngo arashaka ko nzasabirwa iwe kandi ngo akaba ari nawe uzahabwa inkwano nzakobwa.Byarambabaje cyane kuko siniyumvisha ukuntu yatinyuka kunza imbere akaba umubyeyi wanjye kandi uwambereye umubyeyi muzi kuko mbona ari uwo mama wacu wandeze,akanyitaho nk’umubyeyi

Kugeza ubu we yabyise agasuzuguro kandi nanjye nabifashe nk’agasuzuguro kandi numva ko ari no gushaka kwikuraho ikimwaro ngo ntazasabirwa kwa mama wacu kandi kwa data wacu hahari,akumva ko abantu bazamuseka kandi ku bwanjye numva ntabona imbaraga zo kumva ari umubyeyi wanjye wo guhabwa inkwano.

Ng’ubwo ubuhamya bw’uyu mukobwa witwa Leonie wafashwe nabi na se wabo wakagombye kumubera umubyeyi,akabyirengagiza none akaba ashaka kuba ariwe uzahabwa inkwano y’uwo mukobwa,none nawe akaba yarananiwe kwiyumvisha ko yayihabwa koko.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • URAHO URAKOMEYE NAGIRANGO NKUBWIREKO UGOMBA UGUHA AGACIRO UMUBYEYI WAKUREZE AKAKWITAHO MUBUSHOBOZI BUCYE YARAFITE ARIWE MAMA WANYU KUKO UWO SOWANYU JYEMUFATA NKAWA MUBYEYI GITO UBYARA UMWANA YARANGIZA AKAMUTA MURI WESE REKA NKUBAZE UBWOSE IYUPFA YARI GUSHYINGIRA NDE ?INKWANO YIHE NYOKO WANYU NIWE MBONA UYIKWIYE NANJYE UKUBWIYE IBI NTABWO NAREZWE NIWACU ARIKO KUBERA IBYO IMANA YANKOREYE UBU BARANYIFUZA NAFASHIJE ABANGIRIYE AKAMARO MBASHIRIRA AMAZI MU RUGO NIBINDI.........KUKO JYE MBONA ARIBO BABYEYI BANJYE NUBWO NTANICYO DUPFANA KUBWA MARASO NIBURA WOWE WAREZWE NANYOKO WANYU JYEWE NAREZWE NABO MAMA YAPFUYE YARAGIRIYE NEZA RWOSE NAWE SHISHOZA UREBE UYIKWIYE CYEREKA NIBA USHAKAKO NYOKO WANYU ATAHIRA KUKURERA BYONYINE NAWE SHISHOZA RWOSE NTURI UMWANA.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe