Yanze umwana natahanye iwe kugeza ubwo atwirukanana

Yanditswe: 20-01-2016

Akenshi iyo umugore agiye gushaka umugabo yari asanzwe afite undi mwana utari uw’uwo bagiye kubana bikunze kuvamo ibibazo,umwana akangwa cyangwa se bikaba byanabasenyera bitewe n’impamvu zitandukanye kabone nubwo uwo mugabo mwaba mwarabyumvikanyeho mbere yo kubana,ari nabyo byabaye ku mubyeyi witwa Leoncie.

Leoncie n’umubyeyi w’abana batatu,umukuru muri bo ntabwo ari uw’umugabo babana kuko yamutahanye muri urwo rugo.Ajya kubana n’uyu mugabo yari asanzwe azi neza ko afite umwana yabyaye akiri iwabo,ndetse banabumvikanaho amwemerera ko kuba afite umwana ntacyo bitwaye,ariko nyuma biza guhinduka aramwanga ndetse bivamo no gutandukana nawe.

Mu buhamya bwe yagize ati:’’Mu mwaka wa 2010 nibwo nashakanye n’umugabo ariko nkaba nari nsanzwe mfite umwana nari narabyaye mbere yo kubana n’uwo mugabo.Kubera urukundo nakundaga umwana wanjye twasezeranye n’uwo mugabo ko nanyangira umwana ntazemera kubana nawe,kuko ntahandi nari kumushyira,nagombaga kugumana nawe kuko se umubyara yai yarapfuye kandi nta yindi miryango ya hafi nabonaga yanderera,maze twumvikana n’umugabo ko uwo mwana agomba kuba uwacu kandi akamukunda nk’abandi tuzabyarana,aranyemerera akananyereka ko amukunda.

Umwana ageze igihe cyo gutangira ishuri nibwo umugabo yatangiye kumpinduka ambwira ko atazamurihira amashuri ngo kuko ntawe yabyaye,ndetse atangira kumwanga bikabije,akanga ko nanamugurira umwenda,bigeraho n’umwana arabibona ko uwo mugabo koko atamukunda,maze umwana atangira kumbaza se aho aba ngo mumushyire.

Byarankomereye ndetse nkumva bindemereye cyane kuko byageze ubwo umwana yanga no kurya akajya yirirwa yigunze,kandi agatinya cyane uwo mugabo twabanaga kandi ubwo twari tumaze kubyarana abana babiri,ariko akajya antoteza n’uwo mwana nari naramutahanyeho ambwira ngo ntamushaka,nkumva ntaye umutwe kuko nabonaga nta handi nareresha uwo mwana kandi nkiriho.

Byageze aho umugabo anyirukana ngo musigire abana be nanjye njyane n’uwo nahazanye,nuko ntumiza imirayango n’inshuti mbabwira ikibazo mfite ariko umugabo aratsimbarara ngo ntashaka uwo mwana,ndetse anavuga ko agiye gushaka undi mugore,maze uwo munsi ahita anatwereka umugore mushya yamuzanye,mpita mbona ko bikomeye,maze mpitamo kujya gushaka ubuzima n’umwana wanjye mukuru,ariko ubwo twajyaga mu nkiko gusaba ubutane urukiko rwemeje ko bampa abo bana nkaba mbarera akamfasha kuko bari bakiri bato,maze igihe kigeze turabagabana nsigarana umwe na wa wundi wa mbere.’’

Leoncie avuga ko ku myaka 34 y’amavuko ngo adashobora gukinisha kongera gushaka umugabo nyuma y’ibibazo bikomeye yagiriye mu rugo agatotezwa n’umugabo kugeza ubwo asenya.Icyakora ngo ashima Imana ko uwo mwana we mukuru ubu yongeye kugira umunezero akaba nta kibazo agifite,ariko nanone akababazwa nuko abana be bose batari kumwe.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.