Uko umwana yakuye umugabo guca inyuma umugore

Yanditswe: 27-03-2016

Ubuhamya umugore uri mu kigero cy’imyaka 46 yaduye, yatubwiye ibintu by’ingenzi byatumye umugabo we wari ugeze ku rwego rwo kujya kugura indaya agera aho agacika ku ngeso yo kumuca inyuma burundu abikuweho n’umukobwa we, ubu bakaba babanye neza.

Yagize ati ; ‘ Mfite imyaka 46 umugabo wanjye akagira imyaka 50 , tukaba tumaze imyaka 24 dushakanye, umwana wacu w’imfura afite imyaka 21.

Ku bijyanye n’ubuhamya bwanjye bw’uburyo umugabo yancaga inyuma, kugeza naho ajya kugura indaya, byari ibihe bitoroshye kuri jye n’abana banjye ariko ubu tumeze neza umugabo yagarutse mu murongo mu gihe twari tumaze kumuheba burundu.

Muri make mu buzima bwanjye namaze imyaka itanu gusa aribwo mbana neza n’umugabo wanjye, indi myaka yaje gukurikiraho yabaye ibihe by’amarira no guhangayika haba njye ndetse n’abana banjye kuko usibye uburaya umugabo yari yaradukanye n’ingeso y’ubusinzi akaza akadukubita twese ngo kuko nabyaye abakobwa gusa.

Icyo cyo kubyara abakobwa gusa gisa nkaho aricyo cyatumye atangira kujya mu bandi bagore ngo ashaka aho azabyara umuhungu.

Ubwo muri iyo myaka itanu ya mbere twabanye amahoro nari maze kubyara abana batatu ariko bose b’abakobwa. Umugabo aratangira akajya ampoza ku nkeke ngo nta mugore undimo, umuntu ubyara abakobwa gusa. Ubwo imihangayiko yaratangiye atangira kuntererana abana akanga kubitaho ngo ntacyo bazamumarira ari abakobwa gusa.

Mbonye umugabo atangiye kuntenguha, nafashe umwanzuro wo guhagarika kubyara usibye ko nabyo byabaye intambara kuko yashakaga ko dukomeza tukabyara kugeza igihe tuzabyarira umuhungu ngo niwe ashaka. Abonye mwangiye ko dukomeza kubyara yarambwiye ngo reka ajye kwishakira ahandi.

Mu minsi mike koko nagiye kumva ngo yateye umukobwa w’abandi inda ariko byabaye iby’ubusa naho ahabyara umukobwa. Nyuma yaje kubyarana n’undi ubwo we noneho babyarana umuhungu.

Nyuma yo kubyara abo bana noneho byarushijeho kunkomerera kuko abakobwa yabyaranaga nabo babazanye mu rugo ngo abatunge kandi ubwo nta kintu na kimwe yari agikorera urugo, abana banjye batungwaga na ka resitora nacuruzaga k’amafuti.

Abana baba babaye batanu mu rugo bakeneye kwiga, umugabo nawe ntiyahagari ingeso y’ubusambanyi noneho akajya agenda akarara mu ndaya zo yishyuye, amakuru mu gitondo akangeraho ko umugabo yaraye mu ndaya.

Narihanganye nkorera urugo njyenyine ndera abana banjye nabo mbereye mukase gusa barankundira aba abana beza bose turafatanya.

Aho bamariye gukura rero bakamenya ingeso mbi za papa wabo baramurakariye, baramwicaza, mfite umukobwa mukuru ubu ugeze muri kamunuza, ariko icyo gihe yari akiga mu mashuri yisumbuye aramwicaza aramusomera, umugabo mbona abuze icyo amusubiza. Umwana yaramubwiye ati ubu tumaze gukura kandi nawe urakuze, ati niba udashaka kwiyubaha basi ubahisha mama wacu n’abana bawe.

Umugabo yaje guca bugufi asaba abana imbabazi nanjye ansaba imbabazi ubu tumaze imyaka ijya kuzura itanu tubanye neza ku buryo bigaragarira buri wese ko yahindutse.

Ubusanzwe yari wa muntu uhora yasinze nta mubiri agira kubera inzoga ariko amaze gusa neza rwose nubwo inzoga ataziretse burundu ariko ntakicara mu kabari, usanga aba ari kwicuza umwanya wose yataye ko ubu tuba twarateye imbere nk’abandi iyo tuza kuba twarafatanije hakiri kare.

Ingo zo muri iyi minsi ziraruhije ariko iyo wihanganye ugasenga kandi ukiyemeza gukorera abana bawe, ugeraho nawe Imana ikakwibuka, ukumva uko kuba mu rugo rufite amahoro biryoha.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe