Mukuru wanjye yantwaye umusore twakundanaga

Yanditswe: 10-07-2016

Bijya bibaho ko umukobwa mugenzi wawe ashobora kukwangisha umusore mwikundaniraga nyuma ukazabona niwe bakundanye kandi yaramukubuzaga,ari nabyo byabaye ku mukobwa witwa Henriette wamaze imyaka ibiri yikundanira n’umusore maze umuvandimwe we akamumwangisha,nyamara bikarangira ariwe babanye.

Henriette ati;’’ nakundanye n’umusore tumarana imyaka ibiri tumeranye neza nta kibazo mbona,ariko nkaba mfite mukuru wanjye nawe wamukunze cyane,abonye abuze uko abigenza yiyemeza kudutandukanya.

Mukuru wanjye yari asanzwe afite umusore bakundana ndetse biteguraga kubana ariko we yajyaga ambwira ko atamukunda ahubwo ngo yumva azanabivamo akishakira undi.Bukeye aza kujya atangira kumbwira ko uwo twakundanaga ngo anca inyuma, akaba atereta abandi bakobwa barimo n’inshuti za mukuru wanjye.

Haciye nk’amezi abiri akunda kumbwira amafuti menshi y’uwo musore akampa n’ibimenyetso akanyemeza ko ntagomba kugumana n’uwo musore, nkumva ko umuvandimwe wanjye atambeshya ariko we akajya aca ku ruhande akamwiyegereza kandi nawe akamubwira ibyanjye bitari byiza.

Tutaratandukana neza ariko ibyacu biri mu marembera, wa mukuru wanjye yaje gusohokana n’uwo musore bararyamana aba amuteye inda.Hashize nk’icyumweru bibaye , mukuru wanjye ambwira ko ngo yamufashe ku ngufu yamusindishije bahuriye mu munsi mukuru,anyumvisha ukuntu uwo musore ari umugome yamuhemukiye n’ibindi byinshi bituma noneho nzinukwa uwo muhungu.

Nyuma y’ukwezi n’igice mukuru wanjye yambwiye ko atwite inda y’uwo musore ndumirwa,ubwo noneho atangira kungisha inama mubwira ko azabyarira uwo mwana mu rugo tukamurera kuko numvaga atazajya kubana n’uwo musore n’uburyo yamuvumaga.

Ibyo byatumye mpamagara umusore nubwo twasaga naho twamaze gutandukana mubwira nabi cyane,mwita umuhemu kuko numvaga ko yabuze uko ampemukira agahemukira mukuru wanjye.Icyantangaje ni uko yambwiye ngo ari mu rukundo rukomeye na mukuru wanjye ngo jyewe ntacyo tukivugana.

Inda imaze kugira amezi abiri bahise bategura ubukwe burataha kandi mbona ko ari ibintu bateguye neza ndetse bagira ubukwe bwiza cyane ariko, mukuru wanjye yari yabanje kunyumvisha ko abikoze kugira ngo atabyarira mu rugo, kandi ko atigeze akunda uwo musore ariko ku munsi w’ubukwe nibwo yanyibwiriye ko yari yarakunze uwo musore kundenza none intego ye akaba ayigezeho ngo kandi n’ibyo yambwiye byose yarambeshyaga.

Byarambabaje cyane ndetse numva naramwanze nubwo ari umuvandimwe wanjye,kuburyo kuva ubwo ntajya nifuza no kujya kubasura mu rugo rwabo kubera ayo magambo yambwiye yo kunyishongoraho.’’

Ngubwo ubuhamya bwa Henriette wabuze umusore bikundaniye,maze umuvandimwe we akamumutwara.Nawe ufite ubuhamya wifuza kudusangiza cyangwa ukaba ushaka kugisha inama watwandikira kuri email;email:agasaromagazine@gmail.com

agasaro.com

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.