Nitangiye musaza wanjye none angejeje habi

Yanditswe: 17-07-2016

Umurangamirwa ni umukobwa w’imyaka 26 afite agahinda yatewe na musaza we aramwitangira ngo yige nyuma aza kuba ikirara no kwiga biramunanira none,amugeze habi amutesha umutwe, aragisha inama y’icyo yakora.

Mu buhamya bwe yagize ati;’’iwacu twavutse turi abana babiri,jyewe na musaza wanjye,ariko ababyeyi bacu baza gupfa badusiga turi imfubyi.Bapfuye jyewe mfite imyaka 15 naho musaza wanjye afite imyaka 7.

Kubera ubuzima bw’ubupfubyi no kubura utwitaho,byabaye ngombwa ko mva mu ishuri kuko nari ndangije amashuri abanza ngeze mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye,ariko sinabasha gukomeza amashuri ahubwo nkora ibishoboka byose ngo musaza wanjye abashe kwiga kuko we nibwo yari agitangira kwiga.

Naramureze murihira amashuri mu mitungo ababyeyi bari baradusigiye ubwo nanjye nkaguma mu rugo na mubyara wacu w’umukobwa twari mu kigero kimwe ariko nyuma y’imyaka ibiri nawe aradusiga ajya iwabo dusigara twenyine.

Musaza wanjye ageze mu mwaka wa kane mu mashuri yisumbuye yatangiye kwigira ikirara akajya agenda akazagaruka hashize iminsi yarantaye mu rugo jyenyine,rimwe na rimwe agataha yasinze tugashwana bikomeye ariko nkakomeza kumwinginga ngo yige.

Byaje kurangira avuye mu ishuri ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,arivamo burundu yanga gusubira kwiga anava mu rugo aragenda ndamubura ariko nyuma y’amezi atandatu aragaruka.Dukomeza kubana nabi kuko jyewe nari mbabajwe nukuntu yanze kwiga,nkahora musubiza ku ishuri ariko arananira burundu ahubwo atangira no kujya agurisha imitungo yacu rwihishwa.

Yakomeje atyo none ubu ni umusore mbona wapfuye ubusa kuko yabaye umusinzi,aba umujura kuburyo najye anyiba kandi tugahora duhangana ashaka kugurisha ibintu byose byo mu rugo.
Ubu noneho yadukanye ingeso yo gukubita umusore wese uje mu rugo kunsura ngo ntashaka ko nzamusiga nkajya gushaka umugabo none bituma abasore bose batinya kuntereta kubera amahane ya musaza wanjye.

None rero mungire inama y’icyo nakora kuko ndahangayitse kandi nakoze ibishoboka byose ngo abe umuntu muzima byaranze.’’

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mukobwa wazengerejwe na musaza we yareze, agakura none akaba amutesha umutwe.

Nawe ubaye ufite ubuhamya ushaka kuduha cyangwa ufite ikibazo ushaka kugishaho inama watwandikira kuri email;agasaromagazine@gmail.com

Forum posts

  • Muraho, inama namuha dore musaza we yarakuze kandi uyu mukobwa nawe acyeneye gukomeza ubuzima bwe ntako atagize ariko yaramunananiye. Nibagane inzego zibishinzwe babagabanye iyo mitungo basigiwe n’ababyeyi areke musaza we nawe yigenge akore ubuzima bwe uko abushaka umwe yibane nundi yibane

    Uyu muhungu ubuzima bwe yarabwishe ariko yikwica nubwa mushiki we

  • ihangane ufate inzira yo gusenga ntacyindi wakora Imana izagufasha

  • Umva mushiki wanjye nta muntu utahinduka pe kandi nakinanira imana wowe byereke imana kandi umwerere imbuto nziza nagutuka nukamusubize, tangira ujye umumesera, umuganirize neza, umwiteho kurusha uko wabikoraga, umwereke urukundo rurenze, ndakubwiza ukuri azahinduka. Ni frank 0727140469 wampamagara nkagufasha birushijeho.

  • Mujyane mu buyobozi bubagabanye ibyo iwanyu babasigiye hanyuma buri wese yishake. Ntabwo ushobora gukomeza gushyira ubuzima bwawe mu kaga kubera umuntu udashaka kumva.
    Kandi kuba waramushyize imbere, ukamuha ibyo ashaka byose biri mu byamugize gutyo. Niyo m,pamvu yikunda, niyo mpamvu atubaha abandi ni nayo mpamvu atazi gukora.
    mureke umukarabe yishakire ubuzima niko kuba umugabo.
    Niba adashaka kwiga azabyicuza vuba aha. Niba adashaka gukora biramureba ntabwo wamubyaye nubwo ari musaza wawe. waramureze ntakiri incuke ahasigaye ufite uburenganzira bwo kubaho ubuzima bwawe nawe. Ukeneye kwishima, ugashaka umugabo, ukabyara abana. Musaza wawe azaba icyo ashaka kuba ni ku gatwe ke byakuvuyeho. usibye ko bitigeze bikubaho nubwo wakoze ibyo ushoboye.
    Ubuyobozi nibwo buzabakiranura kandi Numara gushaka uzamuce iwawe kugeza abaye umuntu muzima. naho ubundi uzajya mu maranga mutima ya ni musaza wanjye azagusenyera.

  • Muvandimwe biragoye gusa humura kandi utuze kuko wakoze ibyo wari ushoboye byose kugira ngo ufashe uwo muvandimwe wawe malgre ko atakubereye imfura. Igikuru ni uko utamugiriye nabi. Inama rero nakugira ni iyi, musaza wawe yahisemo umurongo w’ubuzima ashaka ubwo rero gira imbaraga ndetse unasenge cyane kugira ngo atazatuma ubuzima bwawe buhora mu bibazo. Wavukijwe amahirwe yo kwiga ku bwe rero wikwemera ko akuvutsa n’andi mahirwe mu buzima kuko once wabonye umugabo uvuye mu bushake bw’IMANA azakubera umugabo, inshuti, umubyeyi ndetse n’umuvandimwe. Rero niba aho iwacu binakorwa uzajye kwishinganisha muri Leta. Wenda nabona ko wagiye kwishinganisha kubera we azacisha make. Ubundi your brother umufate uko ari ndetse ikindi umusengere kuko IMANA ariyo ihindura abantu.Ni ukuri IMANA igucire inzira kuko kuba imfubyi ndetse n’uwo musigaranye ntimujye inama bitera agahinda gusa humura kandi impore.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.