Ihohoterwa ridakunze kuvugwa kandi rikorwa cyane

Yanditswe: 01-10-2014

Hari ibikorwa bitandukanye abantu bakorera abandi kandi batazi ko burya nabyo byitwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihanwa n’amategeko. Zimwe mu ngero zikurikira zerekana ubwo bwoko bw’ihohoterwa ridakunze gusobanukirwa na benshi.

  • Gusifura umuntu mudafitanye gahunda
  • Kwitegereza umuntu cyane ubigambiriye
  • Gusoma umuntu atabishaka, kumuhobera cyane umwiyegereza no kumukorakora
  • Ibikorwa bibangamira umuntu nko kwegera umuntu cyane muhagararanye cyangwa mwicaranye, guhumekera ku ijosi ry’umuntu, kwicara mu ntebe za rusange umuntu akakurenza ukuboko ku rutugu n’ibindi.
  • Kunegura imyambarire y’umuntu, uko ateye n’ibindi bimutesha agaciro
  • Gutelefona cyangwa kwoherereza umuntu ubutumwa umubwira amagambo y’urukozasoni aganisha ku mibonano mpuzabitsina
  • Guha umuntu impano zigamije kumugusha mu mibanano mpuzabitsina
  • Guhora ucunga umuntu cyangwa se ugahora ushaka kumukurikira umugenda inyuma by’urugomo.
  • Kwereka umuntu film z’urukozasoni ,amafoto, imivugo n’inkuru ku ngufu kandi atabikunda
  • Kwereka umuntu amashusho arimo inkuru zikandamiza uwo uyereka, nko kwereka umugore amashusho akandamiza abagore, n’ibindi
  • Gusaba umuntu servisi zituma wimara irari ry’ubusambanyi, nko gusaba umuntu ko muryamana, kumusoma, kumukora ku myanya y’ibanga n’ibindi.

Byaditse na Gracieuse hifashishijwe igitabo cyitwa “A Handbook for Women and Girls’ Safety in Public Spaces : The Kigali Safe City Programme, p.11”

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe