Ibyafashije bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa mu kwihangira imirimo

Yanditswe: 20-12-2014

Ikibazo cy’ubushomeri kibasiye urubyiruko aho usanga umubare munini w’abarangiza amashuri cyane cyane muri za kaminuza warabuze akazi nyamara hari bamwe mu rubyiruko bavuga ko bahereye kuri duke kandi bakaba bamaze kwiteze imbere ntaho bagihuriye n’ubushomeri.

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa twaganiriye batubwiye ibanga bakoresheje mu kwiteza imbere bihangira umurimo kandi bahereye kuri duke :

Munezero Cynthia ni umwana ukiri mu kigero cy’ubwangavu, ku myaka 17 gusa afatanya amasomo no kudoda imisego n’amakuvureri ndetse n’ibikapu bikoze mu bitenge bikaba bimufasha kubona amafaranga y’ishuri n’ibikoresho atiriwe abisaba ababyeyi.

Cynthia yagize ati : “ Kudasuzugura umurimo ngo wumve ko kwiga ukabona akazi gusa aribyo bizaguteza imbere byaramfashije, kandi kuko mukuru wanjye yari asanzwe adodo najye nkumva mbikunze yaranyigishije none ubu turafatanya tukaba twakinjiza nk’amafarnga ibihumbi 300 ku kwezi”

Nyiragwiza Colette nawe nawe ni umukobwa wakuye amaboko mu mufuka akaba akora amasakoshi y’abagore mu ruhu rwinka yatubwiye ibyamufashije gutinyuk akwihangira umurimo agira ati : ““Ibyo guhomba byo, ntawutinya atarugurutse, ubwo nyine winjiramo ukagerageza,ariko ukabanza ukareba ko ikintu ugiye gukora abantu bazagikunda ubundi ukabona gutangira”

Nkuko politiki y’igihugu ikangurira urubyiruko kwihangira imirimo mu rwego rwo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko, bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bihangiye imirimo bahereye ku mpano zabo basanganywe.

Umukundwa Jessica ufite kompanyi y’abakinyi n’abanditsi ba filimi avuga ko ahereye ku mpano ye yo kwandika yashinze kompanyi mu karere ka Musanze yakira urubyiruko rwize n’urutize aho bamwe bandika filimi, abandi bagakina ndetse hakabamo n’abandi bazi kubara inkuru.

Usibye guhera ku mpano zabo karemano Jessica akangurira abandi bakobwa gutinyuka bakihangira imirimo agira ati :“Umukobwa wese w’urubyiruko namugira inama yo kutitinya, dufite ubwenge tugomba no kubukoresha, by’umwihariko ikintu cyo kwandika ntigisaza niyo waba warashaje wakomeza ukandika. Si ukwandika gusa n’akandi kazi kose iyo watinyutse wagakora kandi neza”

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe