U Rwanda rukomeje kwanikira ibindi bihugu muri Heforshe
Nyuma yaho ubukangurambaga bwo gushyigikira uburinganire bwiswe HeForShe butangijwe na Prezida wa Repubulika Paul Kagame, ubu U Rwanda rumaze iminsi isaga icyumweru ruyoboye ibindi bihugu muri gahunda yo gusinya ko rushyigikiye ubu bukangurambaga, ndetse rukaba rumaze kurenza kure imibare yari yahizwe.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa HeForShe, ubu abanyarwanda hafi ibihumbi 118 nibo bamaze gusinya ko bashyigikiye iyi gahunda ndetse bikaba bigaragara ko abagabo aribo bayitabiriye cyane kurusha abagabo aho abagabo basaga ibihumbi 88 mu gihe abagore babarirwa mu bihumbi 23, abandi bakaba babarirwa mu bihumbi bitanu.
Ubwo twakoraga iyi nkuru kuwa mbere tariki ya 30 Gicurasi, 2016 saa saba n’iminota 50, abagore bari bamaze gusinya ubu bukangurambaga bagera ku 23 973 mu gihe abagabo ari 89 005 abandi bakaba ari 5 165. Bose hamwe bakaba ari 118 143
Ku mwanya wa kabiri haza leta zunze ubumwe za Amerika zifite abantu 107 616 bamaze gusinya, bagakurikirwa na Mexico nayo igakurikirwa n ;Ubwami bw’abangereza ku mwanya wa gatanu hakaza Equador.
Gahunda ya HeForShe ya ishyigikiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, dore ko mu ntangiro z’uyu mwaka yavuze ko u Rwanda ruzi akamaro ko guha umugore ijambo muri gahunda zose z’igihugu.
Ku itariki 23 Mutarama 2016, Perezida yavugiye i Davos mu Busuwisi ko Abagabo n’Abagore b’Abanyarwanda biteguye gushyigikira ‘HeForShe’ bakazasinya ari ibihumbi 100 nkuko byasabwaga gusa vuba aha ubwo prezida wa Repubulika yari mu ntara y’Uburasirazuba yasabye abanyarwanda kwitabira iyi gahunda bakazamura imibare bakageza ku bihumbi 500, urugendo rukaba rugikomeje kuko nubwo ibihumbi 100 byarenze haracyabura abandi benshi basinya ngo umubare Prezida wa repubulika yavuze ugere
Ku bashaka gukomeza gushyigikira ubu bukangurambaga bajya ku rubuga rwa
www.HeForShe.org bagakurikiza amabwiriza
Gracieuse Uwadata