Uburyo uzirinda kuvunisha umusore mu myiteguro y’ubukwe

Yanditswe: 04-05-2016

Hari ibintu by’ingenzi umukobwa agomba kumenya kandi akagira n’ibyo yirinda mu gutegura ubukwe kandi akagaragaza uruhare rwe rukomeye kugirango atavunisha umusore bagiye kurushinga ngo amuharire akazi kose ahubwo akaba ariwe ufata iya mbere mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

Kwirinda gushingira ku nkwano : si byiza ko umukobwa yumva ko inkwano umusore azamukwa ariyo izakora ibikenewe byose kuko niho hava kugora umuhungu umutegeka inkwano azagukwa uko izaba ingana,ugasanga wifuza nyinshi kugira ngo uzabone ikivamo ibishyingiranwa byose.Ahubwo byaba byiza ije yunganira nibura bikeya ufite kuko n’ubundi siyo iba igomba kugukorera ubukwe gusa.

Kwita ku birori byo Gusabwa ;umukobwa ugiye gushyingirwa agomba kumenya ko ibirori byo gusaba ariwe bireba,akabitegura neza afatanije n’umuryango we n’inshuti ze za hafi akirinda kubivunishamo umusore,kuko hari umugeni wumva ko byose ari umuhungu uzabimukorera.

Kwirinda inguzanyo ya banki ; Hari abakobwa bajya gushyingirwa bagahitamo kwaka inguzanyo muri banki kugira ngo babone ubushobozi bwo gukora ubukwe,kandi ugasanga uyisabye yiyumvisha ko namara kubana n’umugabo azayishyura. Nyamara si byiza kuko hari izindi nshingano z’urugo umugabo nawe azaba asabwa gukora nyuma y’ubukwe,zirimo no gutunga urugo kandi iyo hiyongereho umwenda wa banki wamuzaniye biba ari ukwirengagiza ko umuvunisha.

Kwirinda gukora ibihenze ; Biba byiza iyo ubukwe bukoreshejwe,ubushobozi buhari,umukobwa akirinda kwiyemera ngo akoreshe ibirori bihambaye bitajyanye n’ubushobozi bwe ukumva ko umusore ashoboye byose,dore ko rimwe na rimwe usanga umukobwa ashaka gukora ubukwe buhenze cyane kandi wenda agendeye ku mafaranga abonana umuhungu.

Muri rusange umukobwa ntagomba kuvunisha umuhungu bariho bategurana ubukwe,ahubwo agomba kugaragaza uruhare rwe kandi akirinda gushingira ku bushobozi bw’umuhungu gusa.

source ;elcrema
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe