Abakinnyi b’abagore bamaganye ubusumbane mu gikombe cy’isi

Yanditswe: 24-01-2015

Abakinnyi bazwi muri ruhago y’abagore bamaze iminsi bamagana uburyo igikombe cy’isi cy’abagore kidahabwa agaciro kamwe n’igikombe cy’isi cy’abagore aho bavuga ko nabo bakwiye guhambwa ibibuga bimeze neza nkuko bigenda mu gikombe cy’isi cy’abagabo.

Umukinnyi uzwi cyane muri Amerika witwa Abby Wambach afatanyije n’irindi tsinda ry’abakinnyi bakomeje gusaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ko bazareka bagakinira ku bibuga biriho ibyatsi karemano mu gikombe cy’isi kigiye kizabera muri Canada

Abakinnyi bakomeza gusaba FIFA ko bazabaha ibibuga birimo ibyatsi karemano kuko ibibuga birimo ibyatsi by’ibikorano bituma bakomereka cyane iyo bari gukina ndetse ko n’uburyo ballon igendamo iyo bayitereye ku kibuga kiriho ibyatsi karemano biba bitandukanye cyane no ku kibuga cy’ibyatsi by’ibikorano.

Wambach yagize ati : “ Intambwe ya mbere yo kugeza ikibazo cyacu mu mategeko kandi nizeye ko kuba abakinnyi barashyizemo ubushake bwo kubaza uburenganzira bwabo”

Ikirego cy’abakinnyi b’abagore cyagejejwe mu rukiko rw’uburenganizira bw’ikiremwamuntu rwa Ontario muri Canada aho barega FIFA n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Canada kuba batari kubashakira ibibuga bazakiniraho bifite ibyatsi karemano.

Iki gikombe cy’isi cy’abagore cyizaba muri Kamena, kikazakinwa n’amakipe 24, finale ikaba izakinwa ku itariki ya 5 nyakanga, 2015

Umunyamabanga wa FIFA, Jerome Valcke yatangaje ko mu mezi ashize yahuye n’abakinnyi n’abashinzwe technique bo mu ma kipe akomeye azitabira igikombe cy’isi.
Jerome ati “ guhura n’abo bakinnyi twari tugamije kugirango igikombe cyisi cy’abagore kuri iyi nshuro kizabe kidasanzwe, kirimo ivugurura kurusha andi amarushanwa yose yabayeho, tukaba dufite gahunda yo gushyiraho ibibuga bizatuma imikino yose igenda neza”

Source : The guardian.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe