Uko wakwifata mu gihe ababyeyi bawe batishimiye uwo mwifuza kubana

Yanditswe: 15-04-2015

Guhitamo uwo wifuza kubana nawe ni bimwe mu bintu by’ingenzi mu buzima. Hari igihe umuryango wawe ushobora kwanga uwo ukunda bitewe n’impamvu zitandukanye. Muri izi mpamvu twavuga nk’idini, imyaka, umuco n’ibindi. Ibi ni ibintu bishobora kugutesha umutwe. Dore uburyo bwagufasha gukundisha umuryango wawe uwo mwifuza kubana.

Kubana neza n’umuryango wawe : ni ingenzi kubana neza n’umuryango kuko muba muzakenerana. Iyo ufite umuryango munini wifuza ko wakwitabira ibirori byawe uko byakabaye. Ibi bitera umunezero ndetse n’ibyishimo. Iteka usanga ababyeyi bahangayikiye abana babo. Rero, ni byiza iyo ugerageje kubana nabo neza.

Jya ugerageza koroshya : biba byiza iyo wirinze kugira uburakari kuko bwatuma ukora ibinu utateganyije. Ahubwo, gerageza umenye igitera kwanga uwo mwakundanye. Ibi bizatuma ubasha kumenya uko ubaganiriza. Mu kubaganiriza ugomba kubumvisha ko uwo wakunze umukomeyeho unashimangira icyatumye mukundana.

Bereke ko ukibakeneye : ibi bituma hatabaho gushyamirana ari na byo bigeza abantu ku kwangana uruhenu. Mu gihe muri kumwe bereke ko ubakunze kandi ko bafite agaciro mu buzima bwawe. Buhoro buhoro bazagenda bahinduka.

Nypost.com
SHYAKA Cedric