Abakobwa b’abaprezida bo muri Afrika bavugwa ko ari beza

Yanditswe: 20-05-2015

Nubwo ubwiza ari ikintu kitajya kivugwaho rumwe, hari bamwe mu bakobwa b’abaprezida bo muri Afrika bahurirwaho na abantu benshi bavuga ko aribo bahiga abandi mu bwiza.

Ange Kagame (Rwanda)
Ange Kagame ni umukobwa wa Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame. Uyu mukobwa ni umwana wa kabiri wa Perezida Paul Kagame ndetse akaba ari nawe mukobwa rukumbi afite dore ko abandi basigaye3 ari abahungu.

Ngina Kenyatta (Kenya)
Ngina Kenyatta ni umukobwa wa Perezida Uhuru Kenyatta. Ku mazina ye bakunda ku mwongereraho akazina ka mama nk’uburyo bwo kumwubaha. Ibi byatewe n’ibikorwa byiza yakoze byo gufasha abantu.

Bona Mugabe (Zimbabwe)
Bona Mugabe ni umukobwa wa Perezida Robert Mugabe uyobora igihugu cya Zimbabwe. Bona Mugabe yashakanye n’umugoba witwa Simba Chikore.

Muri kaminuza yakurikiye ibijyanye n’icungamari ndetse n’icungamutungo mu mujyi wa Hong Kong. Nyuma, yaje gukomeza mu kiciro cya Masters mu bijyanye n’amabanki n’icungamutungo. aha akaba yarabyigiye muri singapore muri kaminuza yitwa Singapore Institute Management.
Kuri ubu, Bona Mugabe akora muri Alpha & Omega Dairy mu gace kitwa Mazowe iwabo muri Zimbabwe.

Elizabeth Faith Sakwe (Nigeria)
Elizabeth Faith Sakwe ni umukobwa wa perezida Gooodluck Jonathan ucyuye igihe muri Nigeria. Uyu akaba ari umugore wubatse ndetse bikaba binavugwa ko ari umukozi cyane.

Zahra Buhari ni umukobwa wa perezida Muhammadu Buhari uzafata inshingano ku ya 29 Gicurasi uyu mwaka mu gihugu cya Nigeria.

Isabel Dos Santos (Angola)
Isabel ni umukobwa wa perezida w’Angola witwa Jose Eduardo Dos Santos. Uyu akaba ari umugore wubatse ndetse usanzwe uzwi ku ruhando mpuzamahanga kubera ibyo yagezeho.
Ikinyamakuru Forbes giherutse gutangaza ko kuri ubu yaba ari we mugore wa mbere ukize cyane muri Afurika. Imitungo ye ibarirwa kuri miliyari 3,7 z’amadolari.

Brenda Biya (Cameroon)
Brenda Biya ni umukobwa wa perezida wa Cameroon Paul Biya. Kuri ubu uyu mwana w’umukobwa abana n’ababyeyi be mu mujyi mukuru wa Cameroon, Yaounde.

Thukutile Zuma (Afurika y’Epfo)
Thukutile Zuma ni umukobwa wa perezida wa Afurika y’Epfo. Perezida Zuma yamubyaarnye n’uwahoze ari umugore we Nkosazana Dlamini-Zuma kuri ubu uyoboye umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Kuri ubu, Uyu mukobwa akora mu bijyanye n’itumanaho iwabo mugihugu cya Afurika y’Epfo.

Malika Bongo Ondimba (Gabon)
Malika Bongo Ondimba ni umkobwa umwe rukumbi wa Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba. Uyu mugore azwiho kuba aharanira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore ndetse no guharanira iterambere ryabo.

Aba ni bamwe mu bakobwa b’abakuru b’ibihugu bitandukanye biri ku mugabane w’Afurika.

Yabaleftonline.com
SHYAKA Cedric