Gukundana n’umukobwa ugusumba ntibivugwaho rumwe n’abasore

Yanditswe: 21-07-2015

Bamwe mu basore bo mumujyi wa Kigali twaganiriye ku ngingo yo gukundana n’umukobwa ugusumba cyane ,bagize icyo bayivugaho aho bamwe bahamya ko badashobora gukundana n’umukobwa muremure cyane ubasumba abandi bakavuga ko urukundo rutareba uburebure cyangwa ubugufi.

Abasore twaganiriye bagera kuri bane, batatu muri bo memeza ko bitaborohera gukundana n’umukobwa muremure cyane ubasumba ndetse bakumva byaba ari amahano kubera impamvu tugiye kubagezaho, naho umwe we akemeza ko ntacyamubuza gukundana na we ubwo yamusumba bikabije.

Uwitwa Maurice ni umwe mubo twaganiriye yahakanye yivuye inyuma ko adashobora gukundana n’umukobwa umusumba. Ati ;’’ Jyewe sinshobora gukora ikosa ryo gukunda umukobwa unsumba ,kuko yajya ansuzugura andeba mu bwonko,nta n’icyo najya mvuga ngo yumve abona ngaragara nk’akana gato kuri we.’’

Aimable we ngo yajya aterwa ipfunwe no kugendana na we.Muri aya magambo ati ;’’ kugendana n’umuntu ugusumba cyane ubusanzwe biba biteye isoni,noneho kuba ari umukunzi wawe byo byaba bigayitse rwose,niyo mpamvu jyewe ntashobora gukundana n’umukobwa unsumba cyeretse tutazigera tugendana kandi urumva ko bitashoboka.Ibyiza rero nuko ntakwirirwa nkundana nawe aho kugira ngo njye numva mfite ipfunwe ryo kugendana na we.’’

Si aba gusa kuko n’uwitwa philemon nawe yagize ati ;’’jyewe rwose nubwo umukobwa yaba ari mwiza cyane ariko akaba ansumba bikabije sinshobora kujya mu rukundo na we,cyeretse nibura tureshya cyangwa musumba,aho kugira ngo njye nzagendana nawe ngaragara nk’umwana ajyanye gukingiza’’.

Naho Patrick we asanga ibi byose ntacyo bivuze kuko ngo urukundo rutita kuri ibi byose abandi batinya.Yagize ati ;’’ igihe umutima wawe ufite umukobwa wishimira ,ukumva mwakundana ntabwo wita ku burebure cyangwa ubugufi,upfa kuba umukunda kandi nawe agukunda,ibindi byose ntacyo biba bivuze.Jyewe sinavuga ko ntakundana na we kandi nta n’impamvu yo guterwa ipfunwe nuko nkundana n’unsumba ,kuri jye icya mbere ni urukundo.

Nubwo aba basore bagiye bavuga bitandukanye ndetse abenshi bagahamya ko badashobora gukundana n’abakobwa babasumba kubera impambvu zitandukanye batanze nkuko twabivuze mu nkuru,ariko burya urukundo ntabwo rureba ubugufi cyangwa uburebure kuko iyo wakunze ntiwita ku kureba niba umukunzi wawe agusumba cyangwa wowe umusumba ahubwo umukundira uko ari kose kandi ukumva ko muberanye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe