Abagore batangije ubukerarugendo buciritse bwo gusura Umurenge wa Nyamirambo.

Yanditswe: 30-08-2015

Ishyirahamwe ry’abagore bakorera mu kigo cyitwa nyamirambo women’s center, batangije ubukerarugendo buciriritse bwo kwerekana Umurenge wa Nyamirambo wo mu mujyi I Kigali bakaba bamaze kugera ku ntambwe ikomeye,cyane cyane mu kubongerera ubushobozi.

Nyamirambo women’s center ni ikigo cyashinzwe n’abagore bagera kuri 18,bari mu kigero cy’imyaka 22 na 46 y’amavuko, kuri ubu bamaze kwiyongera uko iminsi ishira kuko bageze ku bagore 46. Abo bagore bahugura abandi bagore mu bijyanye no gusoma no kwandika, umwuga wo kudoda,ubucuruzi no kwiga icyongereza na computer,ndetse bakanatanga serivisi y’ubukerarugendo mu duce twa nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, aho abantu bahatembera bakajya gusura ibikorwa bikorerwa muri aka gace.

Abakora ubukerarugendo batemberezwa muri iki kigo, bakerekwa ibikorwa bihakorerwa, barangiza icyo kigo bakajya mu tundi duce twa nyamirambo ahatunganyirizwa imisatsi, abacuruza imboga n’imbuto, abakora ubukorikori, abadoda imyenda ya kinyafurika cyane cyane ahazwi nko mu banyekongo ( aba congolais), aho basekura isombe, bagasobanurirwa amateka y’ako gace, ndetse bakagaburirwa n’amafunguro ya Kinyarwanda.

Nkuko Aimée Mugeni umuyobozi w’iki kigo abisobanura ngo gukora ubukerarugendo nibyo bituma babona ubushobozi bwo gukora ibindi bikorwa birimo kwigisha abadamu. Ati : « mu bukerarugendo niho dukura ubushobozi bwo kwigisha aba bagore, amafaranga yo kwifashisha mu bindi bikorwa ndetse ni naho hava umushara w’abagore bagize iki kigo buri kwezi » .’

Si uguteza imbere gusa iki kigo ahubwo n’abasurwa babyungukiramo kuko abahakoreye ubukerarugendo bagura ibihangano byabo cyane cyane imyenda, maze n’abaturage bagatera imbere, kandi na wa mukerarugendo akiyungura ubumenyi kuko abantu bahigira byinshi.

Iyi center ishobora gusurwa kandi n’abantu batandukanye, barimo abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda, bakishyura servisi yo kubatembereza, kuko urugendo rumara amasaha abiri n’igice, bakishyurwa amafaranga ibihumbi 15000 frw ku muntu ndetse n’ifunguro ry’amafaranga ibihumbi bitatu (3000frw) maze umuntu agasobanurirwa mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa bitewe n’icyo yumva.

Iki kigo cyatangiye imirimo yayo mu mwaka 2009, ariko gitangira gukora gahunda y’ubukerarugendo muri 2014 nyuma yo guhabwa amahugurwa ku bijyanye no gukora ubu bukerarugendo, ndetse batangira no kwamamaza ubukerarugendo buciriritse bakora uko bumeze.

Mu gihe rero ubukerarugendo bwamenyekanye mu Rwanda cyane cyane ari ubujyanye n’ingagi, biragaragara ko buri kugenda bufata indi sura kandi abagore babwitabira ku nzego zitandukanye bukabateza imbere.

Dore hamwe mu hasurwa mu mafoto

hasurwa ahacururizwa ubukorikori
Hasurwa kandi ahatunganyirizwa imisatsi
Hamwe mu hakundwa cyane na ba mukerarugendo ni ahasekurirwa isombe

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe