Ibyerekeye gucunga umutungo w’umuntu wazimiye

Yanditswe: 28-09-2015

Iyo umuntu avuye aho atuye cyangwa aho aba hagashira umwaka ntagakuru ke kamenywe nta n’uwo yasize ahaye ububasha bwo kumuhagararira, ababifitemo inyungu n’Ubushinjacyaha bashobora gusaba ko urukiko rw’aho yatuye cyangwa yabaye bwa nyuma rwashyiraho ushinzwe gucunga ibintu by’uwazimiye. Iyo bishoboka, ava mubo babona bashoboye kuzazungura uwazimiye.

Icyakora, mbere y’umwaka wa mbere w’izimira, hashobora gushyirwaho ucunga ibintu, iyo babona hari ibigiye kononekara.

Uburenganzira n’inshingano by’ucunga ibintu ushyirwaho hakurikijwe ingingo ya 31 bigarukira ku bucunzi bw’ibintu. Ahagararira uwazimiye aho inyungu ye iri hose mu ibarura, mu bibitswe, mu bigabanywa, mu iyegeranya n’igabagabana ry’umutungo. Ntashobora kurega cyangwa kwiregura atabiherewe ububasha n’urukiko rwamushyizeho.

Urukiko rushyiraho umucunga-bintu, rushobora guherako runamutegeka ibigomba gukorwa rubona ari ngombwa ngo ibintu by’uwazimiye ari ibyimukanwa ari n’ibitimukanwa bifatwe neza.

Umucunga-bintu akora ibarura ry’ibyimukanwa imbere y’umushinjacyaha cyangwa intumwa ye.

Ashobora gusaba ko urukiko rushyiraho umuhanga wo kureba ibitimukanwa, ngo amenye uko byifashe. Raporo yemerezwa imbere y’Umushinjacyaha cyangwa intumwa ye, uwo murimo ukarihwa mu bintu by’uwazimiye. Umucunga-bintu washyizweho n’uwazimiye ashobora gusabwa gukora ibarura na raporo y’imimerere y’ibintu bitimukanwa bisabwe n’abagomba kuzazungura, ababifitemo inyungu, cyangwa bisabwe n’Umushinjacyaha.

Umucunga-bintu by’uwazimiye, ashobora kwegurira undi cyangwa kugwatiriza ibintu bitimukanwa iyo hari impamvu cyangwa inyungu nyayo y’uwazimiye ari uko abyemerewe n’urukiko. Urwo rukiko rugena uko ibyo bintu bikorwa kandi rukabihererwa raporo.

Iyo urukiko rusanze ari ngombwa, abacunga ibintu by’uwazimiye batanga ingwate yo kuzabicunga neza kugira ngo bizashobore gusubizwa. Buri mwaka babwira urukiko ibyakozwe kandi uwazimiye iyo yabonetse cyangwa abahawe ibintu by’uwazimiye bagomba kumenyeshwa uko umutungo wacunzwe mu gihe batari bahari.

Ubushinjacyaha bushinzwe by’umwihariko kurengera inyungu z’uwazimiye.

Abashobora kuzazungura uwazimiye bariho igihe yaburaga cyangwa igihe baherukiraho amakuru ye bwa nyuma bashobora kwemererwa gutunga by’agateganyo ibintu yari atunze umunsi azimira cyangwa baherukiraho amakuru ye bwa nyuma babihawe n’urubanza rwemeza ubuzimire bwe ariko bakagomba gutanga ingwate y’imicungire y’ibyo bintu.

Iyo izimira ryatangajwe kandi hakaba hari uburage bwari buteganyijwe, ubwo burage buhita bubaho, ibintu by’uwazimiye bikagabanywa ku buryo bw’agateganyo abo yari yarageneye impano, abo yari yararaze kimwe n’abandi bose bari kugira uruhare ku bintu bye aramutse apfuye, abo bose ariko bakagomba gutanga ingwate.

Iyo umwe mu bashyingiranwe ahari kandi akemera gukomeza amasezerano n’uwo bashyingiranwe, ashobora gutambamira iryo gabanya ry’agateganyo cyangwa ikoreshabubasha ryari rishingiye ku rupfu rw’uwazimiye, agahabwa mbere y’abandi gucunga ibintu by’uwazimiye.

Uwo bashyingiranywe iyo yiyemeje ko ubufatanye bw’umutungo bukomeza by’agateganyo, agumana uburenganzira bwo kubihakana nyuma.

Ibyo ari byo byose agomba gutanga ingwate.

Uwo bashyingiranywe iyo yiyemeje ko ubufatanye bw’umutungo bukomeza by’agateganyo, agumana uburenganzira bwo kubihakana nyuma.

Iyo ingwate iteganijwe n’iri tegeko idatanzwe mu gihe cy’amezi atatu, urukiko rufata ibyemezo byose rubona ko ari ngombwa kugira ngo umutungo w’uwazimiye udahungabana.

Gutunga by’agateganyo ibintu by’uwazimiye ni ukubimuragirira. Ababibikijwe bagira ububasha bumwe n’inshingano zimwe n’utegeka ibintu washyizweho n’urukiko igihe bakeka ko uwazimiye akiriho. Ibyo aribyo byose ntabwo bashinzwe kumusubiza inyungu zakoreshejwe aramutse agarutse, ibyo bagomba kumusubiza ni umutungo hamwe n’inyungu ziwukomokaho zikiriho.

Byanditswe hifashishijwe Itegeko nº 42/1988. Interuro y’ibanze n’igitabo cya mbere cy’Urwunge rw’amategeko mbonezamubano, Igazeti ya Leta, 1989

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe