Impamvu zituma ishyingirwa riteshwa agaciro

Yanditswe: 05-10-2015

Itegeko riteganya ko gushyingiranwa bishobora guteshwa agaciro kubera impamvu nyinshi zitandukanye ariko ibyo byo bitandukanye no gusaba gatanya kuko gutesha agaciro ishyingirwa byo bigira igihe ntarengwa nyuma y’uko habayeyho ishyingirwa.

Dore zimwe mu mpamvu zituma habaho gutesha agaciro ishyingirwa :

Ishyingirwa ryabayeho abashyingiranywe batabyiyemereye cyangwa umwe muri bo, rishobora guta agaciro bisabwe gusa n’abashyingiranywe bombi cyangwa buri wese muri bo utari yabyemeye ku bushake bwe.

Iyo umwe mu bashyingiranywe yibeshye ku muntu cyangwa ku mimerere ye y’ingenzi, ashobora gusaba ko ishyingirwa rita agaciro. Ishyingirwa ryabaye ku bwibeshye cyangwa ku ngufu rishobora gusabirwa guta agaciro uwari ubifitiye uburenganzira bwo kubiregera yabyemeye

Gusaba ko ishyingirwa rita agaciro ntibyemerwa, iyo abashyingiranywe babanye amezi atandatu akurikiranye kuva igihe uwo byabayeho nta gahato kakimuriho cyangwa amenye ko yibeshye.

Ishyingirwa ryose ribayeho riciye ku ngingo z’iri tegeko zerekeye imiziro y’ishyingirwa rishobora guta agaciro bisabwe n’abashyingiranywe ubwabo cyangwa abantu bose baba babifitemo inyungu, n’Ubushinjacyaha
Cyakora, iyo ishyingirwa ribaye hagati y’abatarageza ku myaka itegetswe cyangwa umwe akaba ariwe utarayigezaho, iryo shyingirwa ntirishobora gusabirwa guta agaciro : iyo abashyingiranywe bagejeje ku myaka itegetswe ; n’iyo umugore, washyingiwe atarageza ku myaka yemewe atwite.

Igihe cyose ikirego gisaba ko ishyingirwa rita agaciro gishobora kuregerwa n’abafite ho inyungu bose, ntigishobora kuregerwa n’abavandimwe b’abashyingiranywe cyangwa n’abana babo bavutse ku rindi shyingiranwa mu gihe abashyingiranywe bakiriho, keretse gusa iyo babifiteho inyungu iri aho kandi igaragara.

Umwe mu bashyingiranywe wabona mugenzi we ashyingiranywe n’undi, ashobora gusaba ko iryo shyingirwa rita agaciro.

Iyo abamaze gushyingirwa bitwaza ko ishyingirwa ry’umwe muri bo ryabaye mbere nta gaciro rifite, urukiko rugomba kwerekana mbere na mbere ko iryo shyingirwa rya mbere rifite agaciro cyangwa ritagafite.

Mu manza zose zishingiye ku ngingo ya 222 kandi haseguriwe ibiteganywa n’ingingo ya 223, Ubushinjacyaha bugomba gusaba ko ishyingirwa rita agaciro abashyingiranywe bakiriho kandi bugasaba urukiko kubategeka kutongera kubana.

Ishyingirwa ryose ritabereye mu ruhame cyangwa ritakozwe n’umwanditsi w’irangamimerere ubifitiye ububasha rishobora guta agaciro bisabwe n’abashyingiranywe ubwabo, ababyeyi babo, abo bakomokaho n’abantu bose barifitemo inyungu iri aho kandi igaragara kimwe n’Ubushinjacyaha.

Ntawahamya ko yashyingiranywe n’undi kandi ngo asabe uburenganzira bukomoka ku ishyingirwa aterekanye inyandukuro y’ingingo z’ingenzi z’inyandiko y’ishyingirwa keretse iyo hari impamvu ziteganywa n’ingingo ya 150 n’iya 151 z’iri tegeko.

Kubana nk’abashyingiranywe ntibishobora gusimbura ko abiyita ko bashyingiranywe bakwerekana inyandukuro y’ingingo z’ingenzi z’inyandiko y’ishyingirwa.

Igihe bigararagara ko abantu babanye nk’abashyingiranywe kandi bakerekana inyandukuro y’ingingo z’ingenzi z’inyandiko y’ishyingirwa, nta n’umwe muri bo wemerewe gusaba ko iryo shyingirwa rita agaciro.

Iyo hari abana bavutse ku bantu babanye ku mugaragaro nk’abashyingirwanywe, hanyuma bombi bagapfa, ntibishidikanywa ko abo bana bakomoka ku bashyingiranywe ngo ni uko hatagaragajwe inyandukuro y’ingingo z’ingenzi z’inyandiko y’ishyingirwa ry’ababyeyi babo igihe cyose gukomoka ku bashyingiranywe kuzwi na bose kandi ntihabe n’inyandiko y’amavuko ibivuguruza.

Cyakora ishyingirwa urukiko rwemeje ko nta gaciro rifite rigenera abashyingiranywe hamwe n’abana babo urubenganzira burikomokaho iyo ryakozwe nta buryarya.

Iyo umwe mu bashyingiranywe atarangwaho uburyarya, niwe ishyingirwa riha uburengazira kimwe n’abana barikomokaho.

Ishyingirwa ritaye agaciro rigenera abana uburenganzira burikomokaho n’iyo abashyingiranywe bombi baba barabigiranye uburyarya.

Urukiko rwemeza uko abana bazarerwa nk’uko bigenda igihe cy’ubutane.

Azahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mezi cumi n’abiri umwanditsi w’irangamimerere ushyingira azi ko hari imiziro yatuma iryo shyingirwa rita agaciro.

Byanditswe hifashishijwe itegeko nº 42/1988. Interuro y’ibanze n’igitabo cya mbere cy’Urwunge rw’amategeko mbonezamubano, Igazeti ya Leta, 1989

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe