Imitwe y’abakoresha bashaka kwaka abakozi babo ruswa ishingiye ku gitsina

Yanditswe: 08-12-2015

Ruswa ishingiye ku gitsina mu gutanga akazi no kuzamurwa mu ntera niyo yiganje cyane, ariko igomba kurwanywa cyane kuko ituma habaho akarengane ikagira n’izindi ngaruka zitandukanye. Mu gihe rero usanzwe uri umukozi cyangwa se uri gushaka akazi umukoresha wawe akaba ashaka kukwaka ruswa ishingiye ku gitsina dore imitwe ashobora kugutekaho :

Umwe mu bakobwa bashakaga akazi ariko wari usanzwe ufite akandi, akaza kwirukanwa kubera kwanga gutanga ruswa ishingiye ku gitsina, ubwo yaganiraga na
Transparency Ishami ry’u Rwanda mu bushakashatsi yakoraga , agira ati : “ Boss wanjye yakundaga kumpa akazi kenshi amasaha yo gutaha yegereje kugirango abone uko dusigarana nanjye mbonye ko ashaka kuzanyaka ruswa ishingiye ku gitsina, nkabwira inshuti nari mfite ku kazi nabwiraga ibyanjye byose yansigira nk’akazi kenshi gutyo nkamusaba ko yaza kumfasha.

Uwo mukobwa yarongeye ati : " Yaje kubona ko iyo mitwe idakora ahindura izindi nzira yanyuramo atangira noneho kujya apanga gahunda zo kujya mu ntara akambwira ngo nijye njyenyine tuzajyana kandi bikaba ari ngombwa ko turarayo.

Umunsi umwe twarajyanye akodesha icyumba nanjye ankodeshereza icyanjye ngiye kubona mbona aje mu cyumba cyanjye ku ngufu ambwira ko ashaka ko turyamana. Ibyo ntibyigeze bintungura kuko nari narabonye ko ariho aganisha hakiri kare.

Naramuhakaniye mubwira ko ndibutabaze arandeka. Ariko yahise ashaka uburyo bwose yazanyirukana ku kazi ampimbira ko hari amafaranga nangije kuko arijye wari ushinzwe ibyo gucunga umutungo"

Abandi baganiriye na Transparency basabwe ruswa ishingiye ku gitsina bavuze ko hari ubwo abakoresha babo babatega umutego wo kubasaba ubucuti kandi nta rukundo babafitiye ari ukugirango bazarwitwaze babone uko baryamana nabo.

Undi mugore umwe waganiriye n’umunyamakuru w’Agasaro avuga ko nawe yatswe ruswa ishingiye ku gitsina agahitamo gusezera ku kazi.

Ubwo yavugaga uko umugabo wamukoreshaga yatangiye ashaka kumwaka ruswa yagize ati : “ Yatangiye kunsaba ko twajya dusangira amafunguro ya saa sita abonye muhakaniye atangira kujya anteranya n’umugabo ngo nirirwa nkururana n’abasore ku kazi, mpita mbona ko yari afite gahunnda yo kuzansaba ruswa ishingiye ku gitsina mpitamo gusezera kuko nabonaga n’ubundi azanteranya n’umugabo

Nubwo ruswa ishingiye ku gitsina yakwa ihari raporo y’umuryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda igaragaza ko imibare yabatanga ibirego ko basabwe iyo ruswa ari bake cyane.

Nyamara igihe abaka iyo ruswa batavugwa nta kuntu yazacika mu kazi, ariyo mpamvu ari byiza ko mu gihe utangiye kubona ibimenyetso by’uko umukoresha wawe agamije kukwaka ruswa ishingiye ku gitsina wakoresha uko ushoboye ukabikusanya wakoresha telefoni ugafata amajwi n’ibindi bikazagufasha kujyana mu nzego zibishinzwe uwo mukoresha wawe uri kukwaka ruswa.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe