Ibyiza byo gutangira kwikorera ukiri umukobwa

Yanditswe: 11-01-2016

Abantu benshi bakunze kuvuga ko kwihangira umurimo runaka ukikorera ntako bisa kuko birimo inyungu nyinshi zitandukanye zitari izo amafaranga y’inyungu ahubwo ngo hari n’ibindi byiza birimo n’ubumenyi bufasha umuntu mu mibereho ya buri munsi,ariko ku mukobwa ho bikaba akarusho nkuko umwe mubo twaganiriye umaze imyaka 4 yikorera,akora ubucuruzi abihamya kandi akaba yarabitangiye akiri umukobwa ubu akaba yubatse.

Dushingiye ku buhamya twahawe n’uyu mudamu umaze igihe yikorera,tukabuhuza n’urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru allowomen kivuga ibyiza byo kwikorera ukiri muto twasanze bifite ho bihuriye nkuko tubigarukaho muri iyi nkuru,kandi hari n’itandukaniro rinini mu gukorera abandi no kwikorera,dore ko uyu twaganiriye yabanje gukorera abandi nyuma akabona kwikorera aribyo bifite akamaro cyane.

Icyo kwikorera bifasha umukobwa

1.Gukoresha igihe neza ; Iyo wikorera ubasha gukoresha igihe cyawe neza,waba ukeneye kuruhuka ukaruhuka cyangwa waba ufite impamvu zikomeye zituma udakora ukabireka,bitandukanye no kuba ukoreshwa n’abandi,kuburyo ugira gahunda wihaye ugenderaho buri munsi.

2.Kumenya gucunga umutungo ;umukobwa wikorera bituma yiga gucunga umutungo neza ndetse bikazamufasha no gucunga uwo mu rugo rwe afatanije n’uwo bashakanye

3.Gutegenyiriza ejo hazaza ;Iyo umukobwa yikorera amenya ubwenge bwo kwitegenyiriza birenze uko yaba ahebwa umushahara kuko iyo umukobwa akorera umushahara arawubona akawukemuza utubazo twinshi kuko aba awubonye awukwnye cyane bigatuma atabona uko ateganyiriza ejo hazaza.

4.Kwaguka mu bitekerezo ;umukobwa wikorera kandi yaguka mu bitekerezo cyane,agahora ashaka icyateza imbere business ye,agakora ibishoboka byose kandi akigira no ku bandi bigatuma agira ubunararibonye bitandukanye nuhora ategereje umushahara

5.Gukorera aho ushaka ;umukobwa wikorera nta mupaka agira mu byo akora,ndetse aba ashobora kwagura ibikorwa bye akabigeza ku rwego yifuza,mu gihe ukorera umushahara aba ayoborwa ndetse agendera ku byo umukoresha ashaka.

6.Kubahwa ;umukobwa wikorera nta muntu upfa kumusuzugura kuko usanga yifitiye icyizere n’ibikorwa bye bikivugira ndetse bigatuma yiyubaha ku buryo ntawapfa kumwubahuka ngo amusuzugure nkuko abakobwa benshi bajya basuzugurwa n’abasore cyangwa abagabo babashukisha ubutunzi n’ibindi.

Ibi ni bimwe mu byiza byo kwikorera ku mukobwa bitandukanye no kuba yakorera abandi ahabwa umushahara nkuko bihamywa n’umwe twaganiriye wikoreye imya 4 ari umukobwa,izi zikaba ari inyungu z’ingenzi yabonye mu kwikorera bitandukanye cyane no gukorera abandi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe