Uburyo bwo koroshya umusatsi utadefirije

Yanditswe: 12-02-2016

Hari ubwo umuntu aba ashaka gutunga umusatsi utadefrije ariko bikakugora kuko uba ukomeye kuwusokoza kandi ntunarambuke. Mu gihe rero wifuza kugira umusatsi mwiza woroshye kandi utawudefrije dore uburyo bwabigufashamo.

-# • Vinaigre : ufata vinaigre ugasiga mu musatsi nkusigamo amavuta ubundi ugasokoza ukoresheje igisokozo cy’amenyo manini kugirango umusatsi udacika. Nyuma y’iminota 45 ukarabamo n’amazi akonje.
-# • Ubuki n’amagi : ufata ibiyiko 4 by’amavuta ya elayo ukavangamo igi rikoroze. Bireke mu musatsi bimaremo iminota 45 ubone kubikaraba.
-# • Mayonaise : usigamo mayonnaise ukayikwizamo hose mu musatsi hashira igihe kiri hagati y’iminota 45 n’isaha ukabikaramo. Ugasigamo amavuta asanzwe yo mu mutwe hamaze kumuka.
-# • Avoka n’umuneke : urabyivanga ukabisiga mu musatsi neza ugenda usa nukora masaje nyuma ukaza kubiraba bimaze iminota 45.

Ubu buryo bwose ubukoresha kabiri mu cyumweru.

Mu gihe rero ufite umusatsi ukomeye kandi ukaba udasha kudefriza wakoresha ubu buryo kuko bworoshye kandi bukaba buhendukiye buri wese.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe